Nyuma Ya Indonesia Kagame Ari Mu Bushinwa

Perezida Paul Kagame yageze i Beijing mu Bushinwa kwitabira Inama y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iteganyijwe ku wa 4-6 Nzeri 2024.

Yageze mu Bushinwa avuye muri Indonesia mu nama yabaga ku nshuro ya kabiri ihuza iki gihugu na Afurika.

Inama ihuza Afurika n’Ubushinwa igiye kuba ku nshuro ya cyenda.

Abandi bakuru n’ibihugu by’Afurika bageze mu Bushinwa barimo uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, Umaro Sissoco Embalo wa Guinea-Bissau, Minisitiri w’Intebe wa Tunisia Kamel Maddouri, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Libya, Mohammad Younes Menfi, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh Ghazouani, Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Barimo Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Minisitiri w’Intebe wa Cape Verde Ulisses Correia e Silva na Minisitiri w’Intebe wa Misiri Mostafa Madbouly.

Iyi nama yaherukaga kubera i Dakar muri Sénégal mu 2021, ikaba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.

Griffith Asia Institute ikora ubushakashatsi kuri politiki y’ubukungu n’ishoramari iherutse gusohora Raporo igaragaza ko agaciro k’ishoramari ry’u Bushinwa ku mugabane wa Afurika kazamutse ku gipimo cya 114% nyuma y’ibihe bya Covid-19.

U Rwanda n’u Bushinwa bisanganwe umubano ukomeye mu bucuruzi cyane bushingiye ku bicuruzwa biva mu nganda zo mu Bushinwa biza mu Rwanda ndetse n’ibicuruzwa fatizo ( primary products) u Rwanda rwohereza mu Bushinwa, ibi bigaragazwa n’uko muri 2022 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyo 31.2%.

Mu nama ya cyenda ihuriweho na komite z’ubufatanye mu by’ubukungu, tekiniki n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, [Rwanda-China Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation (JETTCO)].

Muri iyi nama u Rwanda n’u Bushinwa byemeranyijwe ko hagomba kurangizwa imishinga ihuriwehemo n’ibihugu byombi, mu ntego zo gukomeza gushimangira no gukuza umubano.

Abashinzwe ubucuruzi batangaje ko mu 2023 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga izamuka rya 16.5% ugereranyije na 2022.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi bifitanye imishinga irimo iyo kubaka imihada mu bice bitandukanye by’igihugu ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version