Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Boeing Yaciwe Miliyoni $200 Kubera ‘Gushuka’ Abashoramari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Boeing Yaciwe Miliyoni $200 Kubera ‘Gushuka’ Abashoramari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2022 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
illustration of 3d image of bundle of dollar note
SHARE

Ikigo cy’Abanyamerika gitwara abantu n’ibintu mu kirere kitwa Boeing cyemeye kuzishyura abashoramari Miliyoni $200 kubera ko cyababeshye ko nibashora mu ndege zabo bazunguka kuko zifite ubuziranenge. Icyakora si ko byari bimeze kubera ko indege ebyiri zacyo zakoze impanuka zahitanye abantu 346 ubabariye hamwe.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko iki kigo kuri uyu wa Kane Taliki 22, Nzeri, 2022 gitangaje ko gifite gahunda yo kongera indege zacyo  ndetse n’ingendo kizakorera muri Afurika zikiyongera.

Amande ya Miliyoni $200 Boeing yaciwe kandi ikemera kuyishyura ni ashingiye ku rubanza yatsinzwemo yarezwemo n’ikigo kitwa The Securities and Exchange Commission (SEC) cyayishinjaga ko ubuyobozi bwayo bwabeshye ko indege z’iki kigo zifite ikoranabuhanga rituma zitwara( automated flight-control system) kandi atari ko byari bimeze.

Ibi ngo byatumye indege ebyiri z’iki kigo zikora impanuka zahitanye abantu 346.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Imwe yabereye muri Indonesia indi ibera muri Ethiopia nk’uko Sky News ibyemeza.

Uwahoze ari umuyobozi wa Boeing witwa Dennis Muilenburg nawe yagarutsweho muri urwo rubanza.

Ikindi gikomeye cyaje kumenyakana nyuma ni uko ubwo Boeing yamenyaga ko impanuka yakozwe n’indege yayo bwa mbere yari yatewe n’uko ibyo yitaga ikoranabuhanga mu kwitwara kw’indege bitakoraga neza, yabirengeje ingohe ahubwo isohora itangazo ryemeza ko indege zayo zifite ikoranabuhanga nka ririya rigezweho kandi ritigeze rigirwa n’abandi.

Ikigo cyareze Boeing kivuga ko bibabaje kuba n’uwari umuyobozi wa  Boeing  witwa Dennis Muilenburg atarigeze yemera ko bakoze ikosa byibura ngo abisabire imbabazi hanyuma hafatwe ingamba zo gukumira ko byasubira.

Icyakora ngo Boeing yemeye ko izishyura Miliyoni $200 ndetse na Muilenburg nawe yemeye kuzishyura Miliyoni $1 (£889,995).

- Advertisement -

Muilenburg yirukanywe ku mirimo ye mu Ukuboza, 2019.

Dennis Muilenburg ubwo yahungaga ijisho ry’abanyamakuru

Umwe mu bayobozi b’ikigo SEC witwa Gurbir Grewal akaba ari n’umushinjacyaha avuga ko Boeing atari ikigo cyo kwizerwa kubera ko yashutse abashoramari, ibabwira ko ifite indege zifite ikoranabuhanga rihanitse kandi atari byo.

Ngo yabikoze ishaka amafaranga ariko ititaye ku buzima bw’abagenzi.

Gurbir Grewal

Impanuka ya mbere y’indege y’iki kigo yakozwe n’indege yacyo yitwa Lion Air. Yabereye muri Indonesia mu Ukwakira, 2019.

Bidatinze ni ukuvuga muri Werurwe, 2019 indi ndege y’iki kigo yakoreye impanuka muri Ethiopia.

Hagati aho hari izindi manza ziteganyijwe kuzaba mu mwaka wa 2023 kugira ngo iki kibazo gikemurwe n’amategeko.

Boeing Irashaka Kwigarurira Isoko Muri Afurika

TAGGED:AfurikaBoeingImpanukaIndege
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gakenke: Umusaza Yafatanywe Urumogi Rufite Agaciro Ka Miliyoni Frw 1.8
Next Article Uganda: Abantu Barindwi Byemejwe Ko Banduye EBOLA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?