Ikigo cy’Abanyamerika gitwara abantu n’ibintu mu kirere kitwa Boeing cyemeye kuzishyura abashoramari Miliyoni $200 kubera ko cyababeshye ko nibashora mu ndege zabo bazunguka kuko zifite ubuziranenge. Icyakora si ko byari bimeze kubera ko indege ebyiri zacyo zakoze impanuka zahitanye abantu 346 ubabariye hamwe.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko iki kigo kuri uyu wa Kane Taliki 22, Nzeri, 2022 gitangaje ko gifite gahunda yo kongera indege zacyo ndetse n’ingendo kizakorera muri Afurika zikiyongera.
Amande ya Miliyoni $200 Boeing yaciwe kandi ikemera kuyishyura ni ashingiye ku rubanza yatsinzwemo yarezwemo n’ikigo kitwa The Securities and Exchange Commission (SEC) cyayishinjaga ko ubuyobozi bwayo bwabeshye ko indege z’iki kigo zifite ikoranabuhanga rituma zitwara( automated flight-control system) kandi atari ko byari bimeze.
Ibi ngo byatumye indege ebyiri z’iki kigo zikora impanuka zahitanye abantu 346.
Imwe yabereye muri Indonesia indi ibera muri Ethiopia nk’uko Sky News ibyemeza.
Uwahoze ari umuyobozi wa Boeing witwa Dennis Muilenburg nawe yagarutsweho muri urwo rubanza.
Ikindi gikomeye cyaje kumenyakana nyuma ni uko ubwo Boeing yamenyaga ko impanuka yakozwe n’indege yayo bwa mbere yari yatewe n’uko ibyo yitaga ikoranabuhanga mu kwitwara kw’indege bitakoraga neza, yabirengeje ingohe ahubwo isohora itangazo ryemeza ko indege zayo zifite ikoranabuhanga nka ririya rigezweho kandi ritigeze rigirwa n’abandi.
Ikigo cyareze Boeing kivuga ko bibabaje kuba n’uwari umuyobozi wa Boeing witwa Dennis Muilenburg atarigeze yemera ko bakoze ikosa byibura ngo abisabire imbabazi hanyuma hafatwe ingamba zo gukumira ko byasubira.
Icyakora ngo Boeing yemeye ko izishyura Miliyoni $200 ndetse na Muilenburg nawe yemeye kuzishyura Miliyoni $1 (£889,995).
Muilenburg yirukanywe ku mirimo ye mu Ukuboza, 2019.
Umwe mu bayobozi b’ikigo SEC witwa Gurbir Grewal akaba ari n’umushinjacyaha avuga ko Boeing atari ikigo cyo kwizerwa kubera ko yashutse abashoramari, ibabwira ko ifite indege zifite ikoranabuhanga rihanitse kandi atari byo.
Ngo yabikoze ishaka amafaranga ariko ititaye ku buzima bw’abagenzi.
Impanuka ya mbere y’indege y’iki kigo yakozwe n’indege yacyo yitwa Lion Air. Yabereye muri Indonesia mu Ukwakira, 2019.
Bidatinze ni ukuvuga muri Werurwe, 2019 indi ndege y’iki kigo yakoreye impanuka muri Ethiopia.
Hagati aho hari izindi manza ziteganyijwe kuzaba mu mwaka wa 2023 kugira ngo iki kibazo gikemurwe n’amategeko.