Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police( SP) Emmanuel Kayigi avuga ko mu minsi mikuru iheruka, hari abantu 92 bafunzwe bazira gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.
Ku rundi ruhande, nta mpanuka zikomeye zahitanye abantu zabaye ugereranyije n’umwaka watambutse n’iyabanje.
SP Emmanuel Kayigi yasobanuriye Kigali Today uko ibintu muri make kandi mu gihugu cyose byagenze ku byerekeye umutekano wo mu muhanda.
Ati: “Twagize impanuka ebyiri zikomeye, imwe yabereye muri Nyungwe aho ikamyo, umushoferi yari atwaye yagize ikibazo cyo kubura feri (break), ikubita umukingo, umushoferi yitaba Imana. Indi nayo ni umuntu wagongewe hejuru za Kanyinya, umunyamaguru agongwa n’imodoka. Urumva ko bitandukanye na bya bindi twabonaga kera, aho umuntu yabaga atwaye imodoka yashyizemo abantu bagenda basakuza bishimye, barangiza wajya kumva ukumva bikubise mu mukingo abantu barimo barakomeretse.”
Ubukangurambaga bwakozwe mbere y’igihe cy’iminsi mikuru no mu gihe cyayo iri mu byatumye abantu bitwararika.
Ni ubutumwa bwibutsaga abantu kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, guhagarikwa na polisi bakanga guhagarara, gutwarwa n’ibyishimo bakarangara ku buryo bishoboraga kubateza impanuka.
SP Kayigi avuga ko nubwo habaye kwigisha, ariko hatabura abumva n’abandi barenga ku mabwiriza ku buryo mu minsi mikuru ya Noheli na Bonane hari abafunzwe bazira gutwara banyoye.
Ati: “Nko kuri Noheli twafunze abantu bagera muri 45 batwaye banyoye ibisindisha mu gihugu hose. Kuri Bonane dufunga abantu 47 batwara banyoye ibisindisha. Hari itegeko rishya ryatowe rigiye gusohoka mu igaseti ya Leta rigatangira gukurikizwa, kubera ko nk’ikintu cy’abantu gutwara banyoye ibisindisha kirimo kugarukwaho cyane, aho abapolisi baguhagarika ugahitamo gukomeza ukagenda ukiruka.”
Muri rusange, ishusho y’umutekano w’umuhanda igaragaza ko imodoka nini arizo zikora impanuka zikomeye zigahitana benshi kandi hagakomerekeremo benshi nanone.
Ikindi ni uko moto ari zo zikora impanuka kurusha ibindi binyabiziga byose.