Brazil: Imbaga Yaje Gusezera Kuri PELE

Abantu bakabakaba 20,000 bitegerejwe kuza gusezera kuri Pele umugabo wabaye indashyikirwa mu mupira w’amaguru mu gihe cye.

Umurambo we wazanywe muri Stade iri Rio de Jeneiro kugira ngo abantu bose babishoboye bazabone uko baza kumusezeraho.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bahuruye baza gusezera kuri Pele

Umurambo we uzamara amasaha  arenga 24 abantu baza kumusezeraho mu cyubahiro.

Umuhungu we witwa  Edinho ari mu baje bateruye isanduku aruhukiyemo.

- Advertisement -

Ubundi amazina nyayo ya Pele ni Edson Arantes do Nascimento.

Yapfuye afite imyaka 82 azize cancer y’amara.

Mu kibuga yambaraga umwenda uriho nomero 10.

Ikibabaje ni uko Nyina akiriho ariko akaba atazi ko umuhungu we yamaze gutabaruka.

Ntabizi kubera ko afite uburwayi bushingiye ku zabukuru bwatumye ajya ‘mu gicucu cy’urupfu,’ ibyo bita ‘coma.’

Nyina yitwa Celeste Arantes afite imyaka 100 y’amavuko.

Iby’uko adashobora kumva byatangajwe na mushiki wa Pele witwa Maria Lucia do Nascimento wabibwiye ikinyamakuru kitwa ESPN.

Pele yabaye igihangange muri uyu mukino k’uburyo yatwaye igikombe cy’isi akinira ikipe ye ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Pele afatwa nk’umwe mu bantu bakomeye babayeho mu Kinyejana cya 20.

Ari ku rwego rumwe na Albert Einstein, Mahatma Gandhi na Winston Churchill.

Nyakwigendera yigeze guhura na Kyrian Mbappé uyu akaba ari Umufaransa uhabwa amahirwe yo kuzaba igihangange gikomeye mu mukino w’amaguru amusaba kuzakomereza aho.

Pele yari amaze amezi icumi arwaye cyane.

Icyo gihe abaganga bavugaga ko uriya mukinnyi afite ikibazo cyo mu mara kandi ngo cyaramuzahaje cyane.

Ikinyamakuru cyandika ku mikino kitwa ESPN cyavugaga  ko uriya mugabo yari aherutse kubagwa amara kandi ngo byaramuzahaje cyane k’uburyo muri iki gihe ari kwitabwaho n’abaganga, bakabikora binyuze mu kumugaburira bakoresheje ibyuma.

Iby’uburwayi bwa Pele bwamenyekanye mu mpera za 2021 ubwo yajyaga kwisuzumisha bakamusangana ikibyimba mu mara bakakibaga.

Nyuma y’aho yaje kugira akabaraga arasezererwa ariko aza kongera kuremba.

Iki cyamamare muri ibyo bihe cyari giherutse gutangaza kuri Instagram ko cyasubiye kwa muganga gukomeza kwitabwaho.

Icyo gihe Pele yashimiye abafana be kubera ubutumwa bwo kumukoza bamwoherereje mu bihe yari abucyeneye.

Apfuye afite abana barindwi uretse ko yavugaga ko hari n’abandi benshi.

Abazwi cyane ni  Kelly Nascimento na Edinho.

Pele Yatabarutse Azize Cancer

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version