U Bushinwa Bwakoze Indege Yabwo Ya Mbere Iremye Nka Boeing Y’Abanyamerika

Ni indege bise A C919, ikaba ari yo ya mbere bakoze iteye nk’iy’Abanyamerika bita Boeing. Iya mbere muri bwoko Abashinwa bakoze yaraye iguye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kitwa Meilan International Airportkiri ahitwa  Haikou mu Majyepfo  y’Intara ya Hainan mu Bushinwa.

Ikinyamakuru Xinhua ntigitangaza byinshi kuri iyi ndege ariko amakuru make gitanga avuga ko hari gahunda yo gukora izindi nyinshi nkayo.

Ni indege zizafasha u Bushinwa kujyana no kuvana ibicuruzwa hirya no hino ku isi hagamiwe kubwongerera imbaraga mu bucuruzi bukorana n’isi yose.

Ni ngombwa kuzirikana ko iki gihugu ari cyo giha isi byinshi ikeneye.

- Advertisement -

Impamvu ni uko ari cyo cyonyine gifite inganda zikora ibintu byinshi kandi by’ingeri nyinshi amahanga akenera, kikabikora ku giciro buri wese yakwisangamo.

Ibi bituma gikenera ibikoresho by’ibanze inganda zikenera( raw materials) kugira ngo gikomeze iterambere ryacyo.

Ni igihugu kandi gishaka kuba icya mbere ku isi mu bya gisirikare no mu bukungu n’ubwo bwose Amerika nayo iticaye kandi isanzwe ari yo iri kuri iyi ntebe.

Iyi ndege ikozwe nka Boeing y’Abanyamerika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version