Bemeje Ko Imirambo Y’Abantu Izaba Ifumbire

New York yabaye Leta ya Gatandatu muri Leta 51 zigeze Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje ko imirambo y’abantu izajya ifumbizwa.

Gufumbiza imirambo y’abantu ngo ni igikorwa kitangiza ibidukikije nk’uko bimeze mu gushyingura bisanzwe cyangwa gutwika imirambo.

Ku rundi ruhande hari ababyamaganye bavuga ko ari ugutesha agaciro ikiremwamuntu kuko umuntu ari uwo kubahwa akiriho ariko bikanakomeza yaranapfuye.

Izindi Leta zo muri Amerika zari zisanzwe zemera ibi ni iya California, iya Washington, iya Colorado, iya Vermont, n’iya Oregon.

- Advertisement -

Mu kubikora, bafata umurambo bakawushyira mu kibumbano kirimo ibimera runaka noneho mu gihe kijya kungana n’ukwezi kuzuye, umurambo ukaba wamaze kubora bikozwe na za microbes.

Icyakora Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika muri Leta ya New York yamaganye iby’icyo cyemezo.

Abayigize bavuga ko umubiri w’umuntu udakwiye gufatwa nk’umwanda wo mu rugo bashyira mu ngarani.

Guverineri wa New York w’Umudemukarate witwa Kathy Hochul niwe wasinye itegeko ryemeza ko umurambo w’umuntu wajya ufumbizwa aho gushyingurwa mu buryo busanzwe.

Icyo abemeje ririya tegeko bashingiraho,  ni uko ngo n’ubundi iyo umuntu apfuye abora bityo rero ngo aho kugira ngo abore gutyo bisanzwe yabora ariko kubora kwe ntijyanirane no kwangiza ibidukikije binyuze mu gutwika umubiri we cyangwa gucukura ngo bangize ubutaka bategura imva yo kumushyinguramo.

Mu bihugu bimwe na bimwe hari aho n’ubutaka bwo gushyinguramo abantu bwabuze kubera ko ari buto kandi bakeneye aho gutura no kubaka ibindi bikorwa remezo.

Mu mijyi nka New York ahantu hatuwe cyane k’uburyo umuntu atapfa kubona ubutaka bwo gushyinguramo, ngo guhindura umubiri w’umuntu ifumbire byaba umuti w’iki kibazo!

Ku rundi ruhande ariko, abantu nibo bazajya bahitamo niba umubiri wabo wagirwa ifumbire.

Ni ibintu bigomba gukorwa ku bushake.

Kugeza ubu hari abantu bagera ku 200 bemeye ko imibiri yabo izahindurwa ifumbire mu gihe hari abandi 1,200 bategereje ko ubusabe bwabo kuri iki kibazo buzemerwa.

Ni igikorwa Abanyemerika bavuga ko kita ku bidukikije
Guverineri wa New York yameje ko nayo izajya ifumbiza imirambo ku babishaka
Umurambo bawurenzaho ibyatsi bakabishyiramo za microbes ziwurya k’uburyo mu kwezi uba urangiye ubunzi ibya byatsi bakaba babijyana kubigira ifumbire
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version