Brazzaville: Amb Mutsindashyaka Yayoboye Ibyo Kwakira U Rwanda Mu Muryango Mpuzamahanga

Taliki 16, Gashyantare, 2024, ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe mu Kigo ASECNA gishinzwe ingendo zo mu kirere gisanzwe gikorera muri Congo Brazzaville. Ambasaderi Théoneste Murwanashyaka niwe wari uhagariye uyu muhango ku ruhande rw’u Rwanda.

Byabereye mu kigo kitwa Centre Régional pour la Navigation Aérienne (CRNA).

Byabaye nyuma y’uko u Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango w’ikigo gishinzwe umutekano n’ingendo zo mu kirere muri Afurika na Madagascar (Asecna), guhera muri Mutarama, 2024.

Witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ya Congo harimo Albert MASSOUEME, akaba umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Ministiri ufite ingendo z’indege mu nshingano ze.

Hari  kandi na Sergé Florent Dzota uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili muri Congo Brazzaville.

Uhagarariye iki kigo muri Repubulika ya Congo, Joachim Tchissambou M’Boundou yagarutse ku mateka ya Asecna kuva igitangizwa mu mwaka wa 1959.

Asobanura ko iki kigo cyubakiye ku nkingi eshatu zirimo ubufatanye bw’ibihugu mu guhuriza hamwe ubushobozi  mu  gucunga neza ikirere cyabyo, kugira abakozi bafite ubumenyi buhagije no guhozaho mu guharanira kuba indashyikirwa binyuze mu guhanga udushya.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Théoneste Mutsindashyaka yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo mu gutegura iki gikorwa kuko kuba u Rwanda rwemerewe kuwujyamo ari iby’agaciro kuri rwo no ku bihugu binyamuryango muri rusange.

Tchissambou M’Boundou yavuze ko intego z’uyu muryanggo ari ukurushaho kunoza serivisi zo mu kirere.

Ni ikigo kireba iby’indege za gisivili gikorera i Brazzaville

Uyu muhango wo kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kigo ASECNA warangijwe n’ubusabane hagati y’abatumirwa.

Amafoto@Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version