BRD Yahembwe Ku Rwego Mpuzamahanga

Banki nyarwanda itsura amajyambere, BRD, yatsindiye igihembo cy’uko itanga inguzanyo nziza zo kurengera ibidukikije. Yanahembewe kandi kugurisha impapuro mpeshwamwenda.

Iki gihembo cy’uwatanze impapuro mpeshamwenda w’umwaka, ESG Bond Deal of the Year, yagihawe taliki 16, Gashyantare, 2024, mu nama ngarukamwaka ihuza abayobozi bakuru b’amabanki, ibigo by’ishoramari n’abayobozi b’ibigo bigenzura amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika.

Muri Nzeri 2023, BRD yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari Frw 30 z’abashoramari ku isoko ry’u Rwanda cyane cyane amabanki, ibigo bw’ubwizigamire n’ibindi.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri iyi banki yari yihaye yageze ku ntego zayo iranazirenza.

- Advertisement -

64% by’abaguze izi mpapuro mpeshamwenda ni amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’ubwiteganyirize, irindi janisha risigaye rigizwe n’ibindi bigo binini by’ubucuruzi n’ishoramari.

Ikigo cyahaye BRD iki gihembo, GFC Media Group, gishimira abahanze udushya, ababaye indashyikirwa n’abiyemeje guteza imbere urwego rw’imari mu isi.

Ibirori nyirizina byo kwishimira ibi bihembo bikaza taliki 6, Werurwe, 2024, i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

BRD yahembewe umuhati wayo mu guharanira guhanga udushya n’iterambere rirambye ry’isoko ry’imari.

Impapuro mpeshwamwenda za BRD zizamara imyaka irindwi, uwaziguze akazajya ahabwa inyungu ya 12,85% buri mwaka.

½ cy’iyo nyungu azajya azihabwa buri mezi atandatu, bikorwe mu gihe cy’imyaka irindwi.

Iki gihembo kizahabwa u BRD ku mugaragaro muri Werurwe, 2024

Kuba zarashyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane ni igihamya cy’uko BRD ikomeye ku ntego yo guteza imbere imishinga yo kurengera ibidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere mu bigo by’imari, hongerwa inguzanyo zihabwa ibigo by’ubucuruzi biyobowe n’abagore no gutanga amacumbi aciriritse.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko impapuro mpeshwamwenda ari ubundi buryo bw’ishoramari rinini rikorwa ku mishinga izamura ubukungu bw’u Rwanda no kuri gahunda zo kurengera ibidukikije.

Iri tangazo ryo ku wa 16, Gashyantare, 2024 rigira riti: “Intego za BRD mu gushaka abashoramari bigenga bakora ishoramari mu buryo burambye zizazamura urwego rw’ibindi bigo by’imari mu karere.”

Ubuyobozi bwa BRD bwashimiye abafatanyabikorwa babwo ku ruhare bagize kandi bakigira muri uru rugendo rugamije impinduka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version