Bruce Melodie Agiye Gushora Mu Ikipe Ya Basketball

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse watangiye kwangura imbibi akaba ageze no muri Amerika, Bruce Melodie yatangaje ko we n’umunyemari bamaze iminsi bakorana wiwa Coach Gael bagiye gushora mu ikipe yitwa United Generation Basketball ( UGB).

Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya UGB, Jean Luc Cyusa yavuze ko kuva mu 1998 iyi kipe ifite intego zo guteza imbere umupira wa Basketball mu rubyiruko kugira ngo bazagire icyo bamarira igihugu ndetse n’imiryango yabo.

Melodie yavuze ko gushora imari muri UGB bigamije kuyifasha kwitwara neza no guhatanira igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka( 2024).

Kugira ngo iyo ntego igerweho, abakina muri iriya kipe bavuga ko bagize amahirwe yo guhura na Bruce Melodie na Coach Gael, babasangana ubushake bwo guteza imbere urubyiruko.

- Advertisement -

Ibi kandi ngo biri amahire kubera ko Melodie nawe asanzwe akunda uyu mukino kuko mu buto bwe yigeze kuwukina.

Icyakora ngo n’ubwo yaje kuwureka kubera kuvunika ino, aracyawukunda ibyo bikagaragazwa n’amasezerano yagiranye na BK Arena n’indirimbo yakoreye BAL (Basketball Africa League) muri Shampiyona iheruka.

Yabwiye abanyamakuru ati: “ Uyu munsi dufite ikipe yacu dukwiriye gukunda no gushyigikira, tukayiba inyuma.”

Richard Nyirishema, Visi Perezida wa FERWABA avuga ko aya masezerano y’ubufatanye ari igikorwa cyiza gituma n’abandi bashoramari bashora muri uyu mukino, kandi akishimira ko uyu mukino uri gutera

Kenny Mugarura akaba murumuna wa Coach Gael niwe muyobozi wungirije wa UGB.

Umwaka ushize ikipe ya UGB yarangije shampiyona iri ku mwanya wa munani mu makipe 14.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version