Ababyeyi Babwiwe Uruhare Rwabo Mu Gutuma Abana Baba Mu Muhanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugorora abana bataye umuco, baraye baganiriye n’ababyeyi bafite abana baba mu muhanda bababwira ko burya nabo babigiramo uruhare.

Abayobozi mu nzego zivuzwe haruguru babwiye bamwe mu babyeyi bafite abana bagiye kuba mu muhanda ko burya umwana wabuze amahoro iwabo, ajya kuyashakira ahandi.

Aho handi harimo no mu muhanda.

Ubwo abo babyeyi baganirizwaga, bari bari kumwe na bamwe mu bana bakuwe ku muhanda.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Martine Urujeni yababwiye ko yavuze ko kujya mu muhanda kw’abana ari ikibazo gikomeye Leta.

Yavuze ko intego ya Leta ari uko  ishaka ko iki kibazo gicika burundu, asaba ababyeyi guha abana umwanya, urukundo no kubitaho kugira ngo babarinde ibibazo byatuma bajya mu muhanda.

Ibi kandi byagarutsweho na Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.

Ruyenzi yavuze ko iyo abana bayobotse umuhanda ari benshi, bigira ingaruka ku mutekano kuko uko bakura ari ko biga imico mibi irimo kwiba, gukubita no gukomeretsa ndetse no kwica.

ACP Teddy Ruyenzi

Ibyo kandi bigendana no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana Assoumpta Ingabire asaba ababyeyi gukora uko bishoboka kose bakita ku bana babo, abagize ikibazo bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.

Ababyeyi kandi bahirewe ibiganiro mu matsinda, baganirirwa ku burenganzira bw’umwana, babwirwa impamvu abana bajya mu muhanda, icyo ababyeyi bakora ngo bayobore abana babo mu nzira ikwiye, impamvu ababyeyi bata inshingano, ndetse barebera hamwe icyo bakora ngo abana bave kandi ntibazasubire mu muhanda.

Assoumpta Ingabire
Martine Urujeni

Mu mwaka ushize, ikigo cyigihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, ku bufatanye na UNICEF n’ibindi bigo, cyatangije uburyo bukomatanyije bwo kumenya no gufatanya mu gukemura ibibazo by’abana b’u Rwanda.

Ni uburyo bise National Child Protection Case Management.

Ababutangije bavuga ko buzafasha abana bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo n’ihohoterwa kubona ubufasha bukomatanyije kandi butangiwe igihe.

Uburyo CPCM iteguye, bushamikiye kuri politiki y’uburezi bw’umwana yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Hashyizeho Uburyo Bukomatanyije Bwo Gukemura Ibibazo By’Abana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version