Gutegura Inyama Zo Kurya Bisaba Ubundi Buhanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) kivuga ko abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama. Gisaba abantu kumenya ko inyama zujuje ubuziranenge ari izakonjeshejwe hagati ya degere Celsius 0 na degere Celsius 4.

Aya makuru yatanzwe n’umwe mu bakozi b’iki kigo ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Gaspard Simbarikure avuga ko inyama zujuje ubuziranenge ari iz’amatungo yabazwe atarwaye.

Ni iz’amatungo kandi amaze igihe adahabwa imiti, inka cyangwa amatungo atararagijwe inkoni kandi mu gihe cyo kuyica ngo aribwe ntikorerwe iyicarubozo.

Simbarikure ati: “… Agomba kandi kubagwa neza yabanje guteshwa ubwenge, akavushwa neza amaraso agashiramo, akabagwa acuritse nyuma Veterineri ubifitiye ububasha n’ubushobozi akagenzura izo nyama. Izo yemeje ko ari nzima zikanyuzwa mu cyumba gikonjesha mu masaha n’ubukonje byagenwe noneho zikajyanwa ku isoko…”

- Advertisement -

Avuga ko inyama zishyirwa mu bukonje butandukanye bitewe n’igihe zizamara.

Amenyesha ko inyama zitazamara igihe kirekire cyane cyane izacuruzwa mu gihe kitarenze iminsi icyenda(9), zigomba gukonjeshwa hagati ya Degere Celsius  0-4.

Urugero inyama zicuruzwa ku mabagiro ntizogomba kurenza iminsi ine ziri aho zikonjesherezwa.

Ni mu gihe inyama zicuruzwa mu gihe kirekire cyane cyane izijyanwa cyangwa zivanwa mu mahanga zikoresha ubukonje buri jehuru buba buri munsi ya degere -18

Ubu buryo bushobora gutuma inyama zimara amezi agera mu icyenda cyangwa icumi zikiri nzima.

Wa muhanga wa RICA avuga ko kugira ngo inyama zikomeze kugira ubuziranenge, zigomba no gutwara mu byuma bisukuye kandi n’imodoka zibitwara bikaba uko.

Avuga ko kandi abantu badakwiye kurobanura inyama zishyirwa mu byuma bizikonjesha n’izidashyirwamo kuko inyama zose zigenewe kuribwa n’abantu zigomba gushyirwa mu byuma bikonjesha(frigo).

Iyo bidakozwe zirangirika ku buryo byagira ingaruka ku buzima bw’abaziriye.

Simbarikure avuga ko inyama zibazwe ako kanya, zishobora kudashyirwa muri firigo ariko zigahira zitekwa bitarenze amasaha abiri.

Impamvu ni uko amabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama avuga ko biterenze amasaha abiri zigomba gutekwa cyangwa gushyirwa mu byuma bizikonjesha byagenwe bitaba ibyo zikangirika.

Ikibazo kiri henshi mu cyaro cy’u Rwanda ni uko hari abaturage babagira inka mu gisambu, ku makoma cyangwa ahandi hadasukuye.

Bikunze kubaho mu gihe cy’iminsi mikuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version