Bruce Melodie agiye gusohora IKINYAFU

Umuhanzi Itahiwacu Bruce usanzwe azwi ku izina rya Bruce Melodie agiye gusohora indirimbo yise ikinyafu. Yanditse ko izaba irimo ubutumwa buvuga ku mwaka wa 2020. Kuri we umwaka wa 2020 ukwiriye ikinyafu.

N’ubwo atasobanuye impamvu  ariko abantu benshi niba atari bose mu bakuze bazi ko umwaka wa 2020 wabaye ingorabahizi kuko wakomye mu nkokora akazi kose.

Abahanzi bari basanzwe bakora ibitaramo bakinjiza amafaranga bawuhombeyemo ndetse hari n’abafunzwe bazir kudakurikiza amabwiriza agenga kwirinda kiriya cyorezo yatanzwe na za Leta nyinshi ku isi.

Polisi y’u Rwanda yigeze gufunga umuhanzi Bruce Melodie ari kumwe n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kitwa Shaddy boo. Bombi bari bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yasabaga Abanyarwanda kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro(7h00pm).

- Advertisement -

Mbere y’icyo gihe yari yarasohoye indirimbo yise SAA MOYA itaravuzweho rumwe.

Uko bimeze kose umwaka 2020 ukwiriye ikinyafu k’umugani wa Bruce Melodie.

Bombi Polisi yigeze kubacisha ho ‘akanyafu’ kubera kutubahiriza amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yo kwirinda COVID-19
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version