Bubiligi: Bangije Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Abantu bataramenyekana bigabije urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Charleroi mu Bubiligi bararwangiza. Bafashe irangi ry’icyatsi kibisi barisiga ku magambo yo kwibuka ari ku kirahure kiri kuri uru rwibutso.

Uru rwibutso rwerekanywe muri Gicurasi, 2017, icyo hari abahagarariye IBUKA, abahagarariye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, abayobozi b’Umujyi wa Charleroi n’abandi.

Ni urwibutso rwatangiye kwibukirwaho mu mwaka wa 2017.

Muri Gicurasi  ya buri mwaka nibwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uyu mujyi bibuka.

Bagenzi bacu ba IGIHE bakorera mu Bubiligi bavuga ko, mu buryo budasanzwe kandi bubabaje, ku wa Mbere taliki 03, Kamena, 2024, abarokotse Jenoside bo muri uyu mujyi batunguwe kandi bababazwa no gusanga amagambo yanditse kuri uru rwibutso yasizwe irangi ry’icyatsi .

Uko bigaragara, abayasize iri rangi bashakaga gutanga ubutumwa bw’uko batishimiye ibyanditseho.

Abantu bataramenyekana baje barusiga ibara ry’icyatsi

Abarokotse Jenoside bo muri Charleroi bandikiye ubuyobozi bw’uyu mujyi babusaba gukora iperereza risesuye ku bakoze ibi bintu.

Ubuyobozi  bwabasubije ko bugiye gukomeza gukurikirana iby’iyi dosiye.

Ibi bikozwe nyuma y’igihe gito hari inkuru bise ko ari iz’uruhererekane zasohorewe mu Bubiligi zisebya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, zivuga ko buniga itangazamakuru kandi bugahiga buri wese mu batavuga rumwe nabwo.

Icyakora ntiharamenyekana niba abangije urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Charleroi hari aho aho bahuriye n’abakoze ziriya nkuru.

Gusa muri iyi minsi bisa n’aho Ububiligi butabanye neza n’u Rwanda kuko buherutse no kwanga kwakira Amb Vincent Karega u Rwanda rwari rwabwoherereje ngo aruhagararire.

Ububiligi ni cyo gihugu gituwe n’Abanyarwanda benshi baba mu muhanga kuko bagera ku bantu 40,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version