Mu mwaka wa 2006 nibwo Perezida Paul Kagame yatangije gahunda ya Girinka Munyarwanda igamije ko buri rugo rw’umuturage utunzwe n’ubuhinzi cyangwa ubworozi rugira inka irukamirwa. Kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze gutangwa inka 450 n’uko imibare ibigaragaza.
Akamaro k’inka ni kanini kuko nta kintu mu biyigize kidafitiye umuntu akamaro.
Ibyo ni amata, amase, inyama, uruhu, amahembe n’ubusenzi bw’umurizo wayo.
Gahunda ya Girinka yari igamije no kugabana cyangwa guca ingaruka z’imirire mibi mu bana.
Aborojwe inka muri iyi gahunda babwiye itangazamakuru ko amata yazikamye yagiriye abana babo akamaro kandi asagutse kuyo banyoye aragurishwa kugira ngo aborozi babone amafaranga yo kugura ibindi nkenerwa
Akarere kahawe inka muri Girinka kurusha utundi ni Gicumbi.
Aka karere ko mu Majyaruguru y’u Rwanda niko gafite imirenge myinshi kurusha utundi kuko gafite imirenge 21.
Nubwo hari abaturage bagatuye bavuga ko bakijijwe n’inka bahawe muri Girinka, ku rundi ruhande Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, RAB, buvuga ko ikibabaje ari uko muri litiro zirenga ibihumbi mirongo zikimirwa muri aka karere, amata ahabwa abana atageze kuri litiri ibihumbi bibiri.
Imibare igaragaza ko 99% by’amata aboneka mu Karere ka Gicumbi agurishwa, anyobwa akaba angana na 1%.
Ibi ni ikibazo kuko bituma kaba kamwe mu turere dufite abana bafite imirire n’imikurire mibi.
Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 mu Rwanda hari hasigaye inka ibihumbi 172 zonyine.
Inyinshi zariwe n’abakoze Jenoside, izindi zizira urundi rupfu.
Mu mwaka wa 2005 inka mu Rwanda zari 1,077,000 n’aho muri Kamena, 2023 mu Rwanda hari inka 1,450,000 nk’uko RBA ivuga ko yabibwiye na RAB.
Imibare ya RAB ivuga ko umwaka wa 2023 warangiye mu Rwanda hari inka 450,000 zatanzwe muri Gahunda ya Girinka.
Ikindi ni uko mu mwaka wa 2005 Umunyarwanda yanywaga litiro 21 z’amata ku mwaka, mu mwaka wa 2023 Umunyarwanda yari ageze kuri litiro 80 ku mwaka bivuze ko kunywa amata byikubye inshuro enye.
Kuva gahunda ya Girinka itangiye umukamo w’amata wazamutse ku kigero cya 645% .
Ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu utuye Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yagombye kuba anywa litiro 120 z’amata ku mwaka.