Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bufaransa: Imiyaga Muri Politiki Iraganisha He?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bufaransa: Imiyaga Muri Politiki Iraganisha He?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2024 12:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Politiki y’Ubufaransa muri iki gihe ifite isura bamwe bavuga ko ishobora kuzatuma ibintu byose bihinduka mu myaka mike iri imbere. Babihera ku ngingo y’uko ishyaka ryari rimaze iminsi riharanira ko ibintu bihinduka riri gutsinda mu Nteko ishinga amategeko.

Iryo ni Rassémblement National(RN) riyobowe na Marine Le Pen, akaba umukobwa wa Jean –Marie Le Pen uzwi ho kugira ibitekerezo bikakaye bitihanganira ko Ubufaransa buturwamo n’abanyamahanga.

Kuba ishyaka rya Marine riri gutsinda mu Nteko ishinga amategeko, uru rukaba urwegeo rukomeye muri Politiki, ni ikimenyetso cy’uko ibintu bishobora kuzahinduka muri iki gihugu mu gihe kiri imbere.

Mu matora aherutse, ishyaka RN ryatsinze ku manota 33.1%  mu gihe irya Emmanuel Macron ryo ryahaserukanye amanota 20.76%.

Undi muyobozi muri iri shyaka ni Jordan Bardella.

Bardella w’imyaka 28 y’amavuko aherutse kubwira itangazamakuru ko yifuza kuzaba Minisitiri w’Intebe ukora mu nyungu za buri wese.

Umwe mu Bafaransa w’inararibonye witwa Alain Duhamel avuga ko kuba ishyaka rya Le Pen ritsinze kuri kiriya kigero kandi ku ikubitiro ry’amatora ni ikintu kinini.

Yaba Bardella yaba na Marine Le Pen barifuza ko ishyaka ryabo ryazagira imyanya ikenewe kugira ngo RN rifate ubutegetsi busesuye mu Nteko ishinga amategeko.

Iri shyaka rirasabwa byibura imyanya 289 ku myanya 577.

Icyakora hari impungenge ko mu matora azaba ku Cyumweru taliki 07, Nyakanga, 2024 ishyaka rya Marine Le Pen rishobora kutazagera kuri iyo ntego.

Niribura iyo myanya ikenewe rizaba ribuze uburyo bwiza bwo kuyobora Inteko no gukomeza guharanira ko ryayobora igihugu.

Perezida Macron we avuga ko amatora yo ku Cyumweru ari yo azaba kamarampaka kuko azerekana ko abaturage b’Ubufaransa batifuza ko Demukarasi yabo ijya mu biganza bibi.

Minisitiri we w’Intebe Gabriel Attal niwe wavuze mu mwanya wa Macron avuga ko bidakwiye ko ubutaha hari uwazatora ahengamiye ku ishyaka rya RN.

Hari umunyapolitiki uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi weruye avuga ko igihe kigeza ngo Gabriel Attal ave ku nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe.

Ngo igihe cye kiri hafi kurangira!

Ku rundi ruhande ariko hari abandi bayobozi bavuga ko bidatinze ibintu bigiye kuzahinduka, ubutegetsi bwa Macron bugasimburwa.

Ngo intsinzi arumva ikomanga.

Uwo ni Eric Ciotti.

Ifoto ibanza: Marine Le Pen 

TAGGED:BufaransafeaturedLe PenMacronMarinePolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruto Yisobanuye Ku Bwicanyi Abaturage Bashinja Polisi
Next Article Kagame Yafashe Mu Mugongo Umwami Wa Maroc Wapfushije Nyina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?