Ese Hamas Izemera Umugambi Wa Trump Wo Kuyambura Intwaro?

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Abarwanyi ba Hamas. Ifoto@The Washington Post.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Donald Trump yatangije umuryango mpuzamahanga yise Board of Peace ugamije mbere na mbere gushaka umuti w’intambara imaze igihe hagati ya Isiraheli na Hamas muri Gaza.

Kuri uyu wa Kane italiki 30, Nyakanga (7), Trump yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ko uwo muryango wageze ku masezerano ateganya ko vuba aha Hamas izatangira kwamburwa intwaro mu Ntara ya Gaza aho imaze imyaka myinshi ikorera.

Icyakora, ibisobanuro birambuye by’ayo masezerano ntibiratangazwa, kandi gahunda yo kwambura Hamas yose intwaro yaba ari igikorwa kitoroshye.

Hamas, imenyerewe mu mirwano y’ubwoko bwo gucengera, imaze igihe igaragaza ko kwemera kirekura intwaro zayo zose ‘byaba ari ugutsindwa’.

‘Board of Peace’ niwo muryango Trump afata nk’inkingi ngari yo kugarura amahoro muri Gaza.

Nyuma yo gufasha Isiraheli na Hamas kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano umwaka ushize(2025), uwo muryango washinzwe ushyigikiwe n’icyemezo cya UN kugira ngo ugenzure ibikorwa byo kongera kubaka Gaza.

Igice gikomeye cy’iyo gahunda cyashingiraga ku kwambura Hamas intwaro.

Abayobozi b’uyu muryango bakoze umushinga ugamije gukura intwaro zose muri Gaza, naho Trump atoranya umusirikare w’Umunyamerika ufite ipeti rya General kugira ngo ayobore ingabo zagombaga koherezwa muri Gaza.

Izo ngabo zari zifite inshingano zo kwambura Hamas intwaro no kugenzura Gaza mu gihe cy’imyaka myinshi yari iteganyijwe yo kongera kuyubaka.

Mu mushinga wari warateguwe mbere, Hamas yagombaga gutanga intwaro zayo zose zishobora kurasa ku butaka bwa Isiraheli, ariko ikemererwa kugumana zimwe mu ntwaro nto, nibura mu gihe cy’intangiriro y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Muri icyo gihe, hari benshi bemezaga ko hari ibigize iriya gahunda byashoboraga guhinduka.

Trump yaje kwagura cyane inshingano za Board of Peace, ayiha n’abandi badipolomate bagombaga gukorana n’ubutegetsi bwe.

Ibi byafashwe nk’umuhati wo kubaka urwego rushya rwakurikirana ibikorwa mpuzamahanga, rushobora gusimbura zimwe mu nshingano za UN, ariko rukaba ruyobowe nawe.

Nk’uko biteganywa n’amategeko shingiro y’uyu muryango, Trump ni we uyobora Board of Peace, kandi ashobora gukomeza kuyobora uyu muryango na nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump ashobora kuguma kuri uwo mwanya kugeza igihe azahitamo kuwuvaho ku bushake bwe.

Kugira ngo igihugu kibe umunyamuryango ‘uhoraho’ wa Board of Peace, kigomba gutanga miliyari $ 1, gusa ibihugu bishobora kuwugiramo uruhare nta kiguzi bitanze mu gihe cy’imyaka itatu ya mbere.

Mu banyamuryango bashinze uyu muryango barenga 20 harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Hongiriya, Indonesia, Pakistan, Arabiya Sawudite, Turukiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Qatar.

Ku rundi ruhande, bimwe mu bihugu by’i Burayi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo u Bufaransa na Espagne, byatangaje ko bitahita byinjira muri Board of Peace.

Byasobanuye ko amategeko shingiro y’uyu muryango ateza impungenge zikomeye ku bijyanye no kubahiriza amategeko mpuzamahanga ndetse no guha agaciro inshingano za UN.

Hari icyo Hamas isaba

Hamas n’indi mitwe y’Abanyapalestina bemeye ko hari gahunda yo gutanga intwaro bakaziha abagize Board of Peace ariko bavuga ko bazabikora ari uko gusa Isiraheli nayo ishyize mu bikorwa ibyo isabwa.

Al Jazeera yanditse ko  Hamas n’indi mitwe y’Abanyapalestina bemeye inyandiko igaragaza gahunda yo kwamburwa intwaro mu gace ka Gaza, mu cyemezo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ari “intambwe ikomeye cyane” ishobora gutanga icyizere cy’amahoro n’umutekano birambye.

Kopi y’iyo nyandiko yabonywe na Al Jazeera ivuga ko ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane italiki 30, Nyakanga,(7), 2026, ikaba iteganya ko mu gihe cy’iminsi 14 hagomba kuba hateguwe gahunda irambuye y’uburyo intwaro zizakusanywa nyuma yo kwamburwa imitwe imaze igihe izitwaje.

Iyo gahunda ishobora kongererwa igihe bibaye ngombwa, ariko bikemezwa n’urwego mpuzamahanga rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, kandi n’impande zose zikabyemeranyaho.

Ghazi Hamad, umwe mu bagize itsinda rya Hamas riri mu biganiro by’amahoro, yabwiye Al Jazeera ko impande zose zageze ku mwanzuro ku buryo bwemejwe ko kubushyira mu bikorwa bishoboka.

Icyakora, Hamad yavuze ko Hamas ‘itazashyira mu bikorwa’ igice na kimwe cy’ayo masezerano mu gihe ingabo za Isiraheli ‘zitaba zujuje’ ibyo zisabwa.

Yashimangiye ko kwambura Hamas intwaro ‘bizashingira’ ku kuba Isiraheli yabanje gukura ingabo zayo muri Gaza no gutanga inzira ifatika yo kongera kubaka ako gace kamaze igihe kirekire karangiritse kubera intambara.

Isiraheli nayo hari ibyo yasabye

Umudipolomate w’Umunyamerika uri mu bagize uruhare muri biriya biganiro avuga ko kimwe mu byo ubutegetsi bwa Isiraheli bwavuze ko kigomba gushimangirwa ni uko nta kintu na kimwe cyazabaho cyazatuma Hamas yongera kwisuganya ikayirasaho.

Uwo muntu yabwiye abanyamakuru ko Isiraheli ishaka ko nta gitero nk’icyo Hamas yayigabyeho ku italiki 07, Ukwakira, 2023 kigahitana abantu 1300 cyazongera kubaho ukundi.

Mu gusubiramo ibyo uwo mudipolomate yavuze, The Jerusalem Post yanditse ko yagize ati: “ Ubwo twahuraga na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yavuze ko bakeneye ko imirambo y’ababo Hamas ifite icyurwa, ko abaturage bayo bakiri bazima yashimuse bataha kandi ko nta kintu nk’icyabaye ku italiki 07, Ukwakira, 2023 kizongera kuba kuri Isiraheli ukundi.”

Ku rundi ruhande, ababirebera hafi bavuga ko urwikekwe ku mpande z’ingenzi zirebwa n’ayo masezerano ruzaba imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ryayo.

Buri ruhande ntirushira urundi amakenga kandi ibi bihuje nibyo Theodore Roosevelt wigeze kuyobora Amerika yavuze ubwo yavugaga ngo ‘nujya kuganira n’umuntu ku mahoro ‘ujye ukoresha imvugo y’ubugwaneza ariko witwaje ikibando.’

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *