Bufaransa: Imiyaga Muri Politiki Iraganisha He?

Politiki y’Ubufaransa muri iki gihe ifite isura bamwe bavuga ko ishobora kuzatuma ibintu byose bihinduka mu myaka mike iri imbere. Babihera ku ngingo y’uko ishyaka ryari rimaze iminsi riharanira ko ibintu bihinduka riri gutsinda mu Nteko ishinga amategeko.

Iryo ni Rassémblement National(RN) riyobowe na Marine Le Pen, akaba umukobwa wa Jean –Marie Le Pen uzwi ho kugira ibitekerezo bikakaye bitihanganira ko Ubufaransa buturwamo n’abanyamahanga.

Kuba ishyaka rya Marine riri gutsinda mu Nteko ishinga amategeko, uru rukaba urwegeo rukomeye muri Politiki, ni ikimenyetso cy’uko ibintu bishobora kuzahinduka muri iki gihugu mu gihe kiri imbere.

Mu matora aherutse, ishyaka RN ryatsinze ku manota 33.1%  mu gihe irya Emmanuel Macron ryo ryahaserukanye amanota 20.76%.

- Advertisement -

Undi muyobozi muri iri shyaka ni Jordan Bardella.

Bardella w’imyaka 28 y’amavuko aherutse kubwira itangazamakuru ko yifuza kuzaba Minisitiri w’Intebe ukora mu nyungu za buri wese.

Umwe mu Bafaransa w’inararibonye witwa Alain Duhamel avuga ko kuba ishyaka rya Le Pen ritsinze kuri kiriya kigero kandi ku ikubitiro ry’amatora ni ikintu kinini.

Yaba Bardella yaba na Marine Le Pen barifuza ko ishyaka ryabo ryazagira imyanya ikenewe kugira ngo RN rifate ubutegetsi busesuye mu Nteko ishinga amategeko.

Iri shyaka rirasabwa byibura imyanya 289 ku myanya 577.

Icyakora hari impungenge ko mu matora azaba ku Cyumweru taliki 07, Nyakanga, 2024 ishyaka rya Marine Le Pen rishobora kutazagera kuri iyo ntego.

Niribura iyo myanya ikenewe rizaba ribuze uburyo bwiza bwo kuyobora Inteko no gukomeza guharanira ko ryayobora igihugu.

Perezida Macron we avuga ko amatora yo ku Cyumweru ari yo azaba kamarampaka kuko azerekana ko abaturage b’Ubufaransa batifuza ko Demukarasi yabo ijya mu biganza bibi.

Minisitiri we w’Intebe Gabriel Attal niwe wavuze mu mwanya wa Macron avuga ko bidakwiye ko ubutaha hari uwazatora ahengamiye ku ishyaka rya RN.

Hari umunyapolitiki uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi weruye avuga ko igihe kigeza ngo Gabriel Attal ave ku nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe.

Ngo igihe cye kiri hafi kurangira!

Ku rundi ruhande ariko hari abandi bayobozi bavuga ko bidatinze ibintu bigiye kuzahinduka, ubutegetsi bwa Macron bugasimburwa.

Ngo intsinzi arumva ikomanga.

Uwo ni Eric Ciotti.

Ifoto ibanza: Marine Le Pen 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version