Bufaransa: Yarashwe Ashaka Gutwika Isinagogi

Mu Bufaransa umugabo washakaga gukongeza isinagogi ahitwa Rouen yarashwe na Polisi ahita ahasiga ubuzima. Rouen ni agace gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Ubufaransa.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa yabwiye Le Parisien ko uwo muntu yarashwe afite imbunda n’icyuma ashaka no gutwika isinagogi.

Abapolisi bamurashe ubwo yazaga abasatira ngo abarase.

Umuyobozi w’agace byabereyemo witwa Nicolas Mayer-Rossignaol avuga ko Abayahudi bo muri aka gace atari bo bahungabanyijwe n’ibyaye gusa ahubwo n’abandi baturage byakutse umutima!

Polisi yatabaye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kubona ko hari umwotsi wazamukaga mu isinagogi.

Abapolisi babaye bakihagera bakubitana n’uwo mugabo asohotse afite imbunda n’icyuma baramurasa bamutsinda aho.

Mu buryo bwihuse, abatabazi baje kuzimya iyo nkongi ariko uwo muriro ukomeza gukura abantu umutima.

BBC ivuga ko amakuru ikesha ibinyamakuru byo mu Bufaransa avuga ko hari byinshi byangirikiye muri ririya sinagogi, kandi iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane niba nta bandi bamubereye ibyitso kugeza ubwo akoze icyo cyaha.

Polisi yatabaye ihazimya ibintu bitarakongoka

Ubwoba mu Bayahudi batuye mu bihugu byinshi by’Uburayi ni bwinshi nyuma y’uko urwango kuri bo rurushijeho kuzamuka nyuma y’intambara Israel yatangije kuri Hamas kandi ikaba igikomeje.

Ni intambara igamije kurandura burundu abarwanyi ba Hamas nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023 kigahitana abantu 1200 abandi bagera kuri 200 bakajyanwa bunyago.

Ubufaransa nicyo gihugu cya gatatu ku isi gituwe n’Abayahudi benshi.

Israël na Leta zunze ubumwe z’Amerika nibyo bihugu bituwe n’Abayahudi benshi ku isi.

Umwe mu Bayahudi bakomeye baba mu Bufaransa witwa Elie Korchia yashimye ko Polisi y’iki gihugu yatabaye ibintu bitarazamba, avuga ko ibiri kubera mu gihugu cye muri iyi minsi byerekana ko urwango ku Bayahudi ruri gufata indi ntera.

Elie Korchia

Mu mujyi wa Rouen higeze kuba urundi rugomo rwakorewe Abayahudi ndetse hari umwe mu bitwa Rabbis( ni umuyobozi w’Isinagogi) waterewe icyuma mu isinagogi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version