Bugesera: Ingimbi Iravugwaho Kwica Umusaza N’Umukecuru Bamureze Akiri Umwana

Nkundimana Jerome w’imyaka 19 utuye Murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera aravugwaho akwica umukecuru n’umusaza bari baramureze akiri umwana.

Yabatemye abasanze mu rugo rwabo.

Uwo musaza yari yabanje gukomeretswa mu buryo bukomeye, ajyanwa mu bitaro bya Nyamata arahagwa.

Kuri uyu wa Kane taliki 16 Gicurasi 2024 nibwo uwo musore wo mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Gicaca, mu Murenge wa Musenyi yakoze ibyo akwekwaho.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko Nyina w’uyu musore yapfuye, uyu mukecuru amurerana n’abandi bana nk’umwana w’umuturanyi.

Abaturanyi bavuga ko batangajwe no kumva uyu musore yishe uwo mukecuru.

Abo baturage babwiye itangazamakuru ko icyo bakeka ko ari intandaro yabyo ari abanyamasengesho baraye mu rugo rw’iwabo w’iyi ngimbi y’imyaka 19 bakabahanurira ko ibibazo byose bari guhura nabyo biterwa n’uwo muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard yahamirije amakuru y’urwo upfu rw’umukecuru n’umusaza bishwe basanzwe mu rugo rwabo.

Avuga ko nta makimbirane yarasanzwe hagati yabo.

Ati: ”Baje gufata uwo mugizi wa nabi ari mu maboko y’inzego zigomba kumukurikirana mu butabera.”

Yihanganishije abo mu muryango mugari wa ba nyakwigendera n’abaturage muri rusange.

Gitifu Gasirabo yaboneyeho kwibutsa abatutage kujya batangira amakuru ku gihe ngo kuko nk’ibyo byabaye ntihaba habuze ibimenyetso byabanje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version