Bugesera: Abakobwa Biga Muri Gashora Girls Academy Bahuguwe Kwirinda Ibiyobyabwenge N’Ubutagondwa

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwakomereje ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha mu Karere ka Bugesera mu Kigo cy’amashuri cy’abakobwa kitwa Gashora Girls Academy kiri Mu Murenge wa Gashora.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’uru rwego rw’ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo niwe wari uhagarariye abagenzacyaha bitabiriye kiriya kiganiro ariko ku rwego rw’Intara hari Umunyamabanga nshingwabikorwa wayo witwa Dr Jeanne Nyirahabimana wigeze kuyobora Akarere ka Kicukiro.

Umunyamabanga mukuru wa RIB wungirije niwe wari umushyitsi mukuru

Hari kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi.

Ubukangurambaga bw’uru Rwego bumaze igihe bubera hirya no hino mu Rwanda ariko ubuheruka bwaberaga mu Turere tugize Umujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Intego yabwo ni uguha abanyeshuri ubumenyi bufatika ku byerekeye ibyaha, uko byirindwa n’uburyo bajya batabariza ababikorewe, ababikoze bagafatwa.

Nk’uko byagenze no mu yandi mashuri, abagenzacyaha bari mu Murenge wa Gashora mu Bugesera basobanuriye abanyeshuri biga muri ririya shuri ko amategeko asobanura neza ibyaha ibyo ari byo ariko ko ari ngombwa ko abakiri bato bayasobanurirwa hakiri kare.

Ahandi aba bagenzacyaha baciye bigisha abanyeshuri ibyo kwirinda ibyaha, babasobanuriye ko kwirinda inshuti mbi zaba izigaragara n’amaso mu buzima bwa buri munsi n’izikoresha imbugankoranyambaga bishobora kubarinda ibyaha.

Imbuga nkoranyambaga zikunze gushyirwa mu majwi ko ari intandaro za bumwe mu bucuruzi butemewe n’amategeko harimo n’ubukorerwa abantu.

Ikindi ni uko hari n’urungano rushukana, bamwe bagakora ibyaha bavuga ko bari kumva uko bimera.]

Mu Karere ka Bugesera, umukozi mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Jean Claude Ntirenganya yabwiye bariya banyeshuri ko iyo abantu benshi bakoze ibyaha, atari bo gusa bigiraho ingaruka gusa, ahubwo bidindiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ati: “ Banyeshuri mumenye ibyaha bibugarije, ingaruka bigira ku muntu no ku gihugu n’uburyo Leta yashyizeho bwo gutabariza uri mu kaga hifashishijwe imirongo ya telephone.”

Jean Claude Ntirenganya ugeza ijambo ku banyeshuri biga kuri kiriya kigo

Yabwiye abaturage n’abanyeshuri ko iyo umuntu yirinze ibyaha aba yigiriye neza ndetse n’abandi muri rusange.

Ubukangurambaga RIB yakoreye mu Bugesera bwatangiriye mu Karere ka Nyarugenge , bukomereza mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Kicukiro, none bwageze no mu Karere ka Bugesera.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version