Dr Ngirente Niwe Wahagarariye u Rwanda Mu Muhango Wo Gusezera Kuri Kibaki

Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ngo ajye kumuhagararira mu muhango wo gusezera kuri Mwai Kibaki wahoze ayobora Kenya akaba aherutse gutabaruka azize uburwayi.

Yatabarutse afite imyaka 90 y’amavuko akaba yarabaye Perezida wa Gatatu wa Kenya wayoboye asimbuye Daniel Arap Moi.

Gusezera kuri Kibaki byitabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye barimo na Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa

Byabereye kuri Stade yitwa Nyayo iri mu Murwa mukuru, Nairobi.

- Advertisement -

Uretse imyiyereko ya gisirikare, ikindi cyakozwe ni uko hatabwe n’igitambo cya Misa yo kumusabira.

Uhuru Kenyatta usanzwe uyobora Kenya yashimye ubutwari n’ubuhanga Mwai Kibaki byamuranze mu gihe yamaze ategeka Kenya.

Kenyatta yasabye abaturage be kuzakomeza umurage Mwai yabasigiye, uwo ukaba ari uwo kwigira ngo gutuma igihugu cyabo kiba indashyikirwa.

Inzozi za Kibaki kuri Kenya zatangiye kugerwaho kubera ko ubu iki gihugu kiri mu bikize bitanu bya mbere muri Afurika.

Mwai Kibaki yabaye Perezida wa gatatu wa Kenya.

Yayoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2013.

Kibaki yavutse mu mwaka wa 1931 atabaruka muri Mata 2022 afite imyaka 90.

Mwai Kibaki yize iby’ ubukungu.

Mu kazi yakoreye igihugu cye, yanashyizeho  icyerekezo 2030 gikubiyemo cyane cyane ibirebana no kongera ibikorwaremezo mu gihugu cya Kenya.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ari bushyingurwe ku ivuko ahitwa Othaya, ni mu gace  gahereye mu Majyaruguru ya Kenya.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mwai Kibaki, Kenya n’u Rwanda byakomeje kuba ibihugu bifatanya ndetse na Perezida Paul Kagame yagiye mu muhango wo kwizihiza imyaka 40 kiriya gihugu cyari kimaze kibonye ubwigenge.

Mu Ukuboza, 2003

Icyo gihe hari Taliki 12, Ukuboza, mu mwaka wa 2003.

No mu mwaka wa 2010 Perezida Kagame yahuye na mugenzi we Mwai Kibaki ubwo bombi bari bitabiriye Inama nyafurika yigaga ku mikoranire y’abanyapolitiki n’itangazamakuru yitwa Pan Africa Media Conference.

Hari taliki 18, Werurwe, 2010, ikaba yarabereye mu cyumba cy’inama kitwa  Kenyatta International Conference Center i Nairobi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version