Mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora no mu Kagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata no mu Tugari tw’Umurenge wa Mayange hari abahatuye bemeza ko bashonje kandi ko niba nta gikozwe ngo batabarwe nabo bashobora gusuhuka.
Abo baturage bavuga ko hari udukoko bita ‘umukondo w’inyana’ tubangiriza imyaka kandi ngo twahageze tuvuye mu Karere ka Rwamagana.
Umuturage witwa Rafiki w’i Mwendo avuga ko bahinze izuba ryumya imyaka, amatungo nayo ngo yarananutse kuko yabuze icyo arisha, andi abura amazi ahagije bituma n’igiciro cyayo cyo ku isoko kigabanuka.
Ati: “ Twarahinze none byarumye, ubu turashonje. Kurya ni ujya kureba mu murima niba hari ibijumba byaba bikiri mu butaka, ukabizana ukabijumbura ubikuramo aho byariwe n’udukoko, ugateka ukagaburira abana.”
Yemeza ko impamvu ikomeye ibitera ari utwo dukoko twaje ari icyorezo tukaba turya ibyatsi hafi ya byose uretse imivumu n’inturusu.
Imyumbati, ibijumba, ibigori, ibishyimbo n’ibindi bihingwa ngangurarugo byariwe n’utwo dukoko.
Mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Kinazi naho hari uhatuye witwa Kalima uvuga ko nubwo ho bitarakomera, ariko ariho biri gushya bishyira.
Avuga ko udukoko tubonera tugiye kuhamara umwaka.
Asanga bikwiye ko ubuyobozi bushaka umuti urambye wo gutera ibiti kugira ngo bikurure imvura, mu gihe kiri imbere abaturage bazabone imvura ihagije beze imyaka.
Hari igice cy’Umurenge wa Mayange nacyo gifite ikibazo cy’izuba ryatumye barumbya.
Meya ati: ‘ Bahumure’

Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera yabwiye Taarifa Rwanda ko hari imvura abaturage bategereje yazatuma abatareza beza.
Imirenge avuga ko irimo ikibazo cyo kuteza neza ni uwa Gashora, Rulima n’igice cy’Umurenge wa Mayange.

Avuga ko mu gihe abaturage baramutse barumbije, hari ubufasha Leta yateganyije burimo guha ibiribwa abarumbije badafite ahandi bakura amikoro.
Ati: “Hari uburyo twateganyije bwo kuzafasha abantu bazarumbya badafite ahandi bakura. Dukora ibarura tukareba abantu badafite akazi cyangwa ahandi bavana, tukabaha ubufasha.”
Mu ngamba zirambye zo guhangana n’amapfa, Meya Richard Mutabazi avuga ko hari uburyo bwo kuhira imirima ituriye ibiyaga kuko Akarere ayobora gafite ibiyaga byinshi.
Mu gihe bitaraba, Mutabazi asaba abaturiye ibyo biyaga gutangira kuhira imyaka bakabikora mu bushobozi bwabo.
Asaba abaturage kandi gutekereza ahandi bakura imibereho, haba mu bukorikori, ubucuruzi n’ahandi.
Ati: “Ubutumwa dutanga ni ubujyanye no guhinga bagakoresha no kuhira kandi bagakomeza gushakisha ubundi buryo bwatuma babona ibibatunga, abashobora kuhira bakabikora.”
Yijeje abazarumbya ko ‘ubuyobozi buhari’ kandi buzabunganira.
Amapfa anugwanugwa mu Bugesera aje akurikira amaze iminsi mu Karere ka Kayonza yatumye ubuyobozi bukurwa mu nshingano.
Abagize Komite Nyobozi bakuwe mu nshingano kuko bakumiraga abaturage bababuza gusuhuka ngo bajye kureba ko hari ahandi amaramuko.
Aho bimaze gufatira indi ntera, Inama Njyanama y’aka Karere yirukanye Nyobozi yose, ubu hakaba hashyizweho abayobora aka Karere by’agateganyo.


