Bugesera: Abaturiye uruganda rw’impu barembejwe n’umunuko, Akarere kati: ‘Ntabyo kurwimura’

Ahitwa ku Karumuna mu murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera hari abaturage bataka ko umwotsi uva mu ruganda rukora impu wivanga n’umunuko uruvamo bikabahumanya. Uruganda rutunganya impu rwitwa Kigali Leather rwahubatswe muri 2014.

Umuturage uturanye narwo witwa Annonciate Mukamunyampenda avuga ko kuva rwatangira gukora batorohewe n’imyotsi n’umunuko biruturukamo.

Abandi baturage nabo bunga murye bakavuga ko imyotsi n’umunuko uruturukamo bibabangamira, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kubatabara, bukareba icyakorwa kugira ngo ruriya ruganda rudakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi wungirije muri ruriya ruganda ushinzwe imari no gutsura umubano witwa Zhang Feife avuga ko umwotsi uzamurwa n’inkwi bacana na ho ngo umunuko  ni uw’impu batunganya.

- Advertisement -

Avuga ko bagiye kugira icyo bakora kugira ngo biriya bibangamiye abaturage bibonerwe ibisubizo birambye.

Ati “Ibi ni nka kwa kundi uba ufite inyama mu nzu hanyuma nyuma y’igihe gito zigapfa zigatangira kunuka nabi. Iyo turimo gukana impu dukenera amazi ashushye, tugakoresha inkwi. Mbese ni nka kwa kundi mu cyaro iyo udafite gas ucana inkwi uwo mwotsi rero twawugeraranya n’uwo uruganda rwacu rurekura. Twatumije umuti ushobora guhangana n’uwo munuko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi avuga ko bakurikiranira hafi iby’uru ruganda cyane ko atari ubwa mbere ruguye mu makosa nk’aya.

Hagati aho mu murenge wa Ntarama no mu murenge wa Gashora hari ahantu hagenewe inganda, abaturage bakibaza impamvu ruriya ruganda rutakwimurwa cyangwa ngo bo bagurirwe bimuke bave ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mutabazi avuga ko nta mugambi uhari w’uko ruriya ruganda rwakwimurwa kuko ngo ‘byasaba amikoro menshi.’

Umuhanga mu byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ange Imanishimwe avuga ko mu mahame y’imyubakire y’inganda hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage, uruganda rugomba kuba rwubatswe mu ntera byibura ingana na Kilometeri ebyiri.

Avuga kandi ko muri iyo ntera hagomba kuba hateye ibiti birebire bifasha mu gutanga umwuka mwiza abantu bahumeka.

Agace k’ubucuruzi kitwa Akarumuna ni agace gatuwe cyane. Karimo ingo nyinshi z’abaturage, amashuri n’izindi nyubako nk’amaduka.

Ivomo: RBA

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version