Biden Yakiriye Perezida Kagame

Perezida w’Amerika Joseph(Joe) R. Biden yaraye yakiriye Perezida Kagame ku meza. Iki gikorwa cyo gutsura umubano hagati y’Amerika n’Afurika kitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika bitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru iri guhuza impande zombie.

Iyi nama yaherukaga kuba mu myaka umunani(8) ishize. Yitwa USA-Africa Leaders Summit 2022.

Biden yafatanye ifoto y’urwibutso kandi n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika byitabiriye iriya nama

Nta byinshi byatangajwe ku byo Kagame yaba yaganiriye na Biden ariko muri iki gihe u Rwanda rwabereye ibamba Amerika kuko yarusabye kurekura Paul Rusesabagina rurabyanga.

Kigali isobanurira Washington ko uwo yita umuturage w’Amerika, yakoreye Abanyarwanda ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko yafashwe agashyikirizwa ubutabera, agakatirwa.

- Advertisement -

Iby’’uko agomba kurekurwa byanze bikunze kubera ko Amerika ibishaka, u Rwanda rwarabigaramye.

Si ikibazo cya Rusesabagina gusa ahubwo Amerika ivuga ko u Rwanda rutera inkunga mu buryo butaziguye umutwe wa M23 wazengereje ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umukuru warwo Paul Kagame avuga ko ibibazo bya DRC bireba abayobozi bayo, ko bagombye gukora politiki ziha abayituye bose amahoro, ntihagire abahezwa ku byiza by’igihugu.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rufite ibibazo birureba rugomba gukemura, ko mu byo rushinzwe nta bibazo DRC birimo.

Perezida Kagame Yavuze Uko Ikibazo Cy’Umutekano Mucye Muri DRC Cyakemuka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version