Bugesera: Bamaze Iminsi Baboheye Inyuma

Mu Murenge wa Mayange haravugwa inkuru y’abantu itangazamakuru ryasanze mu rugo rw’umuntu bivugwa ko ari umuvuzi wa gakondo baboheye amaboko inyuma n’amaguru nayo aziritse ku nkingi ziteye ahantu hagari hasa no mu ruganiriro rwo mu giturage.

Bagenzi bacu ba BTN baganiriye n’umwe mu bahazirikiye avuga ko bamuboshye ‘bavuga ko arwaye mu mutwe’ ariko we ngo yumva mu mutwe ari hazima.

Abajijwe impamvu bamuzirika yagize ati: “ Ntabwo nyizi ariko bo numva bavuga ko ndwaye mu mutwe ariko njye mba numva mu mutwe ari hazima.”

Avuga ko  mbere bari baramuziritse imigozi y’imbere n’inyuma ariko ngo ubwo itangazamakuru ryamugeragaho bari barangije kumukuraho imigozi y’inyuma.

Muri Video yerekana iby’iki kibazo, harimo umugore uvuga ko yahisemo kuzana umuntu aho bamusanze kugira ngo bamuzirike kuko ngo yahoraga agenda kandi nta mbaraga afite zo kumwirukaho.

Uwo mugore yagize ati: “ Ngeze hano rero ndavuga nti aho kugira ngo ahore agenda kandi nta mbaraga mfite zo kumwirukankaho, hanyuma ndavuga nti nimumpe ikintu muhambiriye byibuze nk’iminsi ibiri wenda biraba bituje.”

Taarifa iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi mu Karere ka Bugesera, bwaba ubwa Polisi cyangwa ubw’inzego z’ibanze a ngo bagire icyo batubwira kuri iki kibazo ariko ntacyo baradutangariza gifatika.

Bamwe ngo ntibabizi, abandi telefoni zanditse ku rubuga rw’Akarere ko bayobora Umurenge wa Mayange ntizicamo ndetse bamwe bahawe izindi nshingano mu yindi mirenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version