Bugesera: Hagiye Kubakwa Ishuri Rigezweho Ry’Umukino W’Amagare

Ambasade ya Israel mu Rwanda igiye gufatanya narwo kubaka ikigo cy’indashyikirwa mu kwigisha abasore n’inkumi umukino wo gutwara amagare kinyamwuga.

Ubutumwa Ambasaderi Ron Adam yacishije kuri Twitter buvuga ko kiriya kigo kizaba ari intangarugero mu  kwigisha umukino w’amagare kandi ngo kizubakwa ku bufatanye n’ikigo cyo muri Israel kitwa Israel Premier Tech.

Kizaba gifatanyije n’ikindi kitwa GSF RC. Ni ikigo bise ‘Field Of Dreams Bike Center.’

- Advertisement -

Ubutumwa bwo kuri Twitter bwo muri Ambasade ya Israel bugira buti: “ Tugiye kubaka ikigo cyihariye kigisha umukino w’amagare. Birashoboka ko ari cyo kigo kizaba kiri kuri uru rwego muri Afurika.”

Ni umushinga uje gusubiza bimwe mu bibazo bijya bigaragara mu mukino wo gutwara amagare birimo kudatangira gutoza urubyiruko uyu mukino hakiri kare.

Ikigo Israel – Premier Tech kivuga ko kizakorana n’abakunzi b’umukino w’amagare ku isi hose kugira ngo bagire icyo batanga kizafasha mu kubaka kiriya kigo.

Amakuru avuga ko kiriya kigo nicyuzura kizashobora kwakira abanyeshuri 120,000 bo mu Karere ka Bugesera.

Abana baziga muri ririya shuri bazaba bafite imyaka hagati y’itandatu n’imyaka 18 y’amavuko.

Intego ni ukuzamura ubumenyi muri uyu mukino u Rwanda rumaze kwamamara.

Igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa kiriya kigo

Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda Abdallah Murenzi aherutse kubwira Taarifa ko bimwe mu byo ateganya kuzakora muri Manda y’imyaka ine aherutse gutorerwa, harimo no gutangira gutoza abana umukino w’amagare bakiri bato.

Murenzi Yongeye Gutorerwa Kuyobora FERWACY, Ati: “Igare Rikomeze Rigende Neza”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version