Bugesera: Uruganda Rukora Imyenda Rwahiye

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi ryatabaye hakiri kare

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Bugesera ahari icyanya cy’inganda haraye hadutse inkongi yafashe rumwe muri izo nganda rukora imyenda rwitwa Sunbelt Textiles Rwanda.

Uru ruganda ruhereye mu Mudugudu wa Kagasa ya II, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gashora.

Kuri X, RBA yatangaje ko ibarura ry’ibyahiye ryerekana ko hahiye ibitambaro birenga 180,000 byari byarateguriwe kuzakorwamo ibiringiti n’amashuka

Ku bw’amahirwe, Polisi yatabaye izimya iyo nkongi itaratwika igice kinini.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Superintendent of Police ( SP) Hamdun Twizerimana yabwiye Taarifa ko Polisi yaje gutabara isanga hamaze gushya kontineri ebyiri n’igice zuzuye ibiringiti n’ibitambaro.

Saa moya n’iminota icumi z’ijoro ryacyeye nibwo iyo nkongi yadutse.

Amakuru avuga ko ba nyiri uru ruganda bari basanganywe ubwiteganyirize mu kigo kitwa Bitam.

Ku byerekeye intandaro y’iyo nkongi, SP Twizerimana yabwiye Taarifa ko iperereza kuri iyo ngingo ryatangiye ngo bimenyekane neza.

Abaturage baje gufasha mu kuzimya iyi nkongi yadutse mu joro ryacyeye

Ku bw’amahirwe, Polisi yatabaye izimya iyo nkongi itaratwika igice kinini.

Iyi nkongi yo mu Bugesera yadutse nyuma y’igihe gito hadutse indi yatwitse inzu 10 z’ubucuruzi zikorera mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Muri Kanama, 2024 uruganda rw’Abashinwa rukorera mu  cyanya cy’inganda cya Kigali rwitwa C&D Products Rwanda Ltd rukora imyenda narwo rwarahiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version