Bukavu: Abaturage Bashinja Ingabo Na Wazalendo Kubakorera Ibya Mfura Mbi

Bamwe mu basirikare ba DRC(Ifoto: Africanews.com)

Abatuye Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko ingabo za DRC zifatanya n’abo muri Wazalendo kubakorera amarorerwa. Bavuga ko bibwa, abagore bagafatwa ku ngufu hakaba nabicwa kandi bikozwe n’ingabo z’igihugu.

Ako gahinda kari mu byatumye bigaragambya bamagana ibyo bakorerwa n’abantu basanganywe inshingano zo kubarinda.

Bijya gucika byatangiye kuwa Gatanu tariki 07, Gashyantare, 2025 ubwo izo ngabo zafatanyaga na Wazalendo gucucura abatuye teritwari ya Kabare ndetse bakicamo abantu barindwi.

Ni ibyatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo witwa Jean-Jacques Purusi.

- Kwmamaza -

Uwo mubare ariko si wo utangazwa na Sosiyete sivile yo muri ako gace kuko yo ivuga ko hishwe abaturage icyenda.

Urwo rugomo kandi bwaracyeke rugera mu Mujyi wa Bukavu aho abo bagizi ba nabi basahuye amaduka y’abacuruzi bakomeye banirara mu masoko yari yaremye muri icyo gice.

Abatuye ibyo bice bavuga ko ingabo za DRC n’abo muri Wazalendo ari bo bava ku rugamba bari kurwana na M23 bakaza kubiba kugira ngo babone icyo kurya, imyambaro n’imiti.

Mu rwego rwo gutakambira ubuyobozi, bagiye kwigaragambiriza imbere y’Ibiro bya Guverineri bamusaba kugira icyo akora kugira ngo urugomo bakorerwa ruhagarare.

Guverineri Purusi yamaganye ibikorwa n’izo ngabo na Wazalendo, ahita atangaza ko hatangijwe iperereza ngo hamenyekane uko ibintu byose byagenze, ababikoze bazagezwe mu butabera.

Guverineri Purusi yagize ati: “ Turahumuriza abaturage tubamenyesha ko hari itsinda ryashyizweho ngo rikurikirane ibyo byose. Abo bizagaragara ko babigizemo uruhare bazakurikiranwa byanze bikunze”.

Hagati aho, abayobozi bo mu gace byabereyemo bavuga ko igikwiye ari uko abasirikare bava hafi aho.

Umuyobozi w’abatuye Umudugudu wa Kabare witwa Master Pascal Mupenda yagize ati: “ Kuki abasirikare bari bakwiye kuba baturinda ari bo badukorera ibya mfura mbi? Nta musirikare n’umwe muri bo dushaka inaha”.

Urebye uko ibintu byifashe muri Kivu y’Amajyepfo, wavuga ko biteye inkeke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version