Bunagana, Goma, Bukavu…M23 Irakurikizaho Uwuhe Mujyi?

Muri Kamena, 2022 nibwo M23 yafashe umujyi wa Bunagana uturanye na Uganda, kugeza n’ubu iracyawufite. Mu minsi ishize yafashe na Goma none ubu yafashe na Bukavu.

Haribazwa niba iri bube iretse gufata undi mujyi ikabanza kureba ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwemera ibiganiro cyangwa niba iri bukumereze mu wundi mujyi ushobora kuba ari Uvira cyangwa undi.

Bagenzi bacu bandika muri Kivutoday.com bavuga ko gufata umujyi wa Bukavu byakozwe bitagoranye na gato.

Mbere yo kuyifata, abarwanyi ba M23 babanje gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu bituma bashobora kugenzura ikirere kiri aho bari kurwanira.

- Kwmamaza -

Ubwo bageraga mu mihanda ya Bukavu batunguwe kandi bashimishwa n’urugwiro bakiranywe n’abaturage.

Baje bikoreye intwaro, ibiribwa, imiti n’ibindi umurwanyi akenera mu ntambara, batungurwa no kubona ukuntu abaturage baje kubatwaza bimwe muri byo.

Gukataza kwa M23 ni ikintu gikomeye cyakuye umutima ubutegetsi bwa Kinshasa bituma bwemeza ko ari u Rwanda ruyiri inyuma.

Ubwo bafataga ikibuga cya Kavumu, abarwanyi ba M23 bagisanzeho indege z’intambara kandi iki kibuga ni kigari bihagije kugira ngo kigweho indege nini.

Mbere yo gufata aho hantu, abarwanyi ba M23 bari bashushubikanyije ingabo za DRC nabo bafatanyije babakura muri teritwari za Kalehe na  Kabare ndetse baza no gufata ahitwa Kabamba na Katana.

Uvira niyo itahiwe…

Taarifa Rwanda yavuganye na Muhizi, umwe mu Banyarwanda bakurikiranira hafi aho ibintu byerekeza muri kiriya gihugu, avuga ko uko bigaragara M23 iri bukomereze ibitero byayo muri Uvira.

Avuga ko ingabo za DRC nabo bakorana ari bo FDLR, Wazalendo n’ingabo z’Uburundi bamaze guhungira ahitwa Plaine de Ruzizi, aha hakaba ari intera ya kilometero nka 30 uvuye aho M23 ikambitse muri Bukavu.

Muhizi avuga ko igitutu cy’ibitero bya M23 gishobora kuza gutuma ingabo bahanganye zihungira muri Uvira cyangwa zigakomereza mu Burundi ahitwa Cibitoke.

Avuga ko M23 itazabakurikiranira mu Burundi keretse ingabo zabwo zigeze yo zikayirasaho ikiri muri DRC.

Asanga ibyobyatuma ibona impamvu zo kwinjira mu Burundi kuko yaba ishotowe.

Mu gihe byaba bitagenze gutyo, Muhizi yemeza ko intambara izakomereza mu Mujyi wa Uvira kuko ari ho abona ko ingabo za DRC zizahungira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version