Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bunyoni Agiye Kugaruka Mu Rukiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bunyoni Agiye Kugaruka Mu Rukiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2024 6:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga mu Burundi Emmanuel Gateretse avuga ko ku wa mbere taliki 27, Gicurasi, 2024, Alain Guillaume Bunyoni azagarurwa mu rukiko kuburana  ku bujurire yatanze ku gihano cya burundi yakatiwe mu mwaka ushize.

Aregwa ibyaha birimo gushaka guhindura ubutegetsi bwashyizweho hakurikijwe itegeko nshinga, gushaka kwica Umukuru w’igihugu,  kubahuka ubuyobozi bwashyizweho n’amategeko, guhunganya ubukungu bw’igihugu, gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko no kwigwizaho umutungo mu buryo butemewe.

Abo bareganwa ni Désiré Uwamahoro, Côme Niyonsabana  Samuel Destino Bapfumukeko, nabo bakazaba bari mu rukiko kuri uyu wa Mbere.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga kuri iyi ngingo, handitswemo ko impaka mu rukiko nizirara zitarangiye, bizaba ngombwa ko zikomeza mu minsi izakurikiraho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bunyoni azaburanishirizwa mu rugereko rwa kabiri rw’Urukiko rw’ikirenga rw’Uburundi.

Hagati aho, twabibutsa ko taliki 08, Ukuboza, 2023, Urukiko rw’ikirenga rwakatiye Bunyoni gufungwa burundu kandi ibyo atunze mu buryo butemewe n’amategeko bigafatirwa.

Igihano yakatiwe yarakijuririye, ndetse n’abo bareganwa bityo urubanza kuri ubu bujurire rukazaba kuri uyu wa Mbere taliki 27, Gicurasi, 2024.

Aho Bunyoni yaburaniraga hose habaga hari umutekano ukomeye kuko ari umuntu wategetse inzego zikomeye z’igihugu kuko yabaye Umuyobozi mukuru wa Polisi ndetse na Minisitiri w’Intebe w’Uburundi.

TAGGED:BunyoniPolisiUmutekanoUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Radiant Yatashye Inyubako Yayo Nshya Ya Miliyari Frw 22
Next Article Tanzania: Uruganda Rukora Isukari Rwahiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruto Yagiye Mu Bushinwa Kuganira K’Ubukungu

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Kagame Yihanganishije Kiliziya Gatulika Ku Rupfu Rwa Papa Francis

Jorge Mario Bergoglio Wavuyemo Papa Francis Yakuranye Uburwayi

Papa Francis Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Meya Wa Nyanza Yafunzwe

Minisitiri W’Ingabo Yasabye Abifuza Kuzatera u Rwanda Gusubiza Amerwe Mu Isaho

Uhagarariye u Rwanda Muri Miss Africa Calabar Arasaba Gushyigikirwa

Imibereho Y’Abanyarwanda Mu Myaka Irindwi Ishize: Icyo Imibare Igaragaza

Uganda: Yiyemereye Ko Yashakaga Guhutaza Perezida Museveni

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Benin: Ishami Rya Al Qaeda Ryishe Abasirikare 70

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Ubutegetsi Bwaciye Ibikorwa Byose By’Ishyaka Rya Kabila 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uburusiya Bwanzuye Guhagarika Intambara Na Ukraine Kuri Pasika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Isanga Kuba Kabila Yaje i Goma Nta Kibazo Kibirimo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?