Mu Mudugudu wa Butete, Akagari ka Kabyiniro mu Murenge wa Cyanika ku wa Kane taliki ya 13, Mata,2023 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hafatiwe abagore babiri bafite amashashi 20,000 bari binjije mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
SP Ndaysenga ati: “Twahawe amakuru n’abaturage bo mu Kagari ka Kabyiniro ko hari abagore babiri bavuye mu modoka itwara abagenzi bahetse ibikapu bicyekwa ko harimo magendu. Abapolisi bihutiye kuhagera bafatirwa mu Mudugudu wa Butete bafite amapaki 100 arimo amashashi 20,000 n’inkweto bari binjije mu buryo bwa magendu.”
Bakimara gufatwa bavuze ko bari bayakuye muri Uganda, bakaba bashakaga kuzayacuruza i Musanze.
SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda by’umwihariko amasashi.
Leta y’u Rwanda imaze igihe yaraciye amasashi kubera ko agira ingaruka ku mibereho myiza y’ibidukikije.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashi n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.