Haratekerezwa Uko Hakorwa Idolari Ry’Ikoranabuhanga

Woman holds U.S. dollar banknotes in this illustration taken May 30, 2022. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ubukungu witwa Janet Yellen avuga ko Guverinoma y’Amerika iri kwigira hamwe uko mu myaka iri imbere hazatangizwa idolari ry’ikoranabuhanga.

Yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa CNN witwa Fareed Zakaria washakaga kumenya niba mu migambi y’Amerika mu by’ubukungu bugendeye ku ikoranabuhanga nta ngingo irimo y’uko iki gihugu kizakora amafaranga y’ikoranabuhanga mu rwego rwo kurushaho koroshya ibyo kwishyura serivisi.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ubukungu Janet Yellen

Yellen yavuze ko inzego zitandukanye z’Amerika ziri gusuzuma umushinga kugira ngo hirindwe ko wazahubukirwa ariko akemeza ko idolari ry’ikoranabuhanga riri mu byo Amerika izaba ikoresha mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version