Nyarugenge: Bibye Umugiraneza Amafaranga Yari Agiye Kwishyurira Abana

Abasore babiri baherutse gutabwa muri yombi na Polisi ifatanyije n’urwego rw’ubugenzacyaha nyuma y’umunsi umwe bibye Frw 4,110,000 umugiraneza w’umunyamahanga yari yabikuje ngo yishyurire abana amafaranga y’ishuri.

Uyu mugiraneza yavuze ko ariya mafaranga yari ayasize mu modoka gato, agarutse asanga bafunguye urugi barayatwara.

Umwe mu bana bari bari kumwe yamubwiye ko ibyiza ari uguhita bajya gutanga ikirego kandi yizeye ko ayo mafaranga azagaruzwa, undi yarabikoze.

Bucyeye bw’aho, uwo mubyeyi yaje guhamagarwa n’umukozi wo mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, amubwira ko amufitiye amakuru meza.

- Kwmamaza -

Ati: “ Yambwiye ko abantu banyibye babafashe, ko ngomba kuzaza gufata amafaranga yanjye yose kuko bari bayagaruje.”

Ashima Polisi y’u Rwanda n’abagenzacyaha ubunyamwuga bakoresheje kugira ngo bafate abo basore babiri kandi babafatane amafaranga yose bari bamwibye.

Yasinyiye ko yakiriye aya mafaranga

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yabwiye itangazamakuru ko abafashwe bari basanzwe bafite amadosiye ku byaha bigeze gukora.

Umwe muri bo yagororewe ahitwa Iwawa ndetse ngo hari n’uwigeze gufungwa imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura.

Dr. Murangira yavuze ko abakora ubujura bagomba kubireka kuko nta hantu kure akaboko k’amategeko katagera.

Ubutumwa bwa Polisi ku bajura burihariye…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yongeye kubwira abajura aho bari hose mu Rwanda ko akabo ubu kashobotse.

CP Kabera avuga ko umuntu wese ufite umutima wo kwiba iby’abandi ashatse yasubiza amerwe mu isaho.

Ati: “…Polisi iraburira insoresore zo ku giti cy’inyoni zipakurura imodoka iri kugenda, iraburira insoresore zo ku Gisozi zanura imyenda n’inkweto by’abaturage, insoresore zo muri Gatsata zambura abantu telefini n’amasakoshi, insoresore z’i Gikondo SEJEMU, abisiye aba marine… ko nta mwanya bafite muri sosiyete nyarwanda.”

CP Kabera avuga abasore badakwiye kuzinduka bifashe mu mifuka ngo nibwira bajye gukora mu mifuka y’abantu biriwe biyuha akuya ngo bagire icyo batahana.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abajura bazakomeza gufatwa, ariko nanone agasaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo habeho kubakurikirana hakiri hare.

Avuga ko iyo Polisi ibonye amakuru ihita yihutira gushaka no gufata abavugwaho ubwo bujura.

Ikindi ni uko abantu bagombye kujya bagira amakenga bakirinda guha abajura icyuho, ahubwo bakaba amaso.

Abantu basabwa no kujya bagira amakenga bakirinda guha icyuho umuntu runaka, bagakinga neza bakareba ko nta nzira iyo ari yo yose yaha igisambo uburyo bworoshye bwo kwiba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version