Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’ubwa Airtel Rwanda bwahaye abatuye Akagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro telefoni zifite murandasi yihuta ya 4G kugira ngo zizabafashe guhanahana amakuru y’ahari imari ndetse no kwamagana abarwanya u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abatuye kariya gace gaturiye umupaka ko bakwiye kwirinda kuzazigurisha muri Uganda kuko ari igice baturanye.
Abatuye uyu murenge bavuga ko iriya telefoni izabafasha kumenya amakuru y’ibibera ahandi kandi bagahanahana amakuru y’ahari iterambere kurusha ahandi, ahari ibiciro by’imyaka nk’ibirayi n’ibindi bakeneye mu kwiteza imbere.
Bapfakurera avuga ko yari asanzwe yumva bavuga ko hari telefoni zigezweho zigura Frw 20,000 ariko akumva ko ari iz’abanya Kigali gusa.
Ati: “ Ndashima ko Airtel yavuye i Kigali ikaza inaha kuduha izi telefoni zizadushoboza kumenya ibibera hirya no hino ku isi. Nibazaga uko zizangeraho kuko numvaga ari iz’abanya Kigali.”
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hammez yavuze ko iriya telefoni izazana na murandasi ya make kandi nyinshi k’uburyo nta muntu uzavuga ko yabuze iyo gukoresha.
Avuga ko gahunda yo kugeza ziriya telefoni hirya no hino mu Rwanda igikomeje kandi ko ikigo ayoboye gishaka ko mu mwaka wa 2024 abantu barenga miliyoni bazaba bafite murandasi y’igisekuru cya kane( 4G).
Ubwo telefoni zo muri ubu bwoko zatangiraga gutangwa rwagati mu Ukwakira, 2023, Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko gahunda ihari ari uko buri Munyarwanda akoresha ikoranabuhanga mu mibereho ye ya buri munsi.