Hari abatuye Umurenge wa Bungwe mu Karere ka Burera bavuga ko abakuru b’Imidugudu babasaba amafaranga bita ‘ikiziriko’ kugira abagenewe inka zo muri gahunda ya Girinka bashyirwe ku rutonde. Ubuyobozi bw’Akarere bwemera ko bubizi.
Abo baturage bari bitabiriye mu nama yatangiwe mo ibibazo.
Abaturage bavugwa aha, bashima ko uwatekereje agashyira mu bikorwa Girinka yagize neza kuko yashakaga kubavana mu bukene, gusa bakagaya ababyuririraho bakabaka ruswa.
Bemeza ko bidakwiye ko abakuru b’Imidugudu bababonerana bakabaka ayo mafaranga bita ikiziriko kandi bazi neza ko abayakwa basanzwe bakennye.
Iki kiziriko bakwa gifite agaciro ka Frw 50,000, amafaranga benshi bavuga ko atapfa kubonwa n’uwo ari we wese.
Umwe muri bo ati: “Mugudugu atubwira ko tugomba gutanga amafaranga y’ikiziriko, ibihumbi 50. Utabitanze ngo izina rye ntirigera ku rutonde rw’abahabwa inka. Hari n’uwambwiye ko nintatanga inzoga y’ikiziriko’ ntazapfa ntabonye Girinka.”
Undi asanga bikwiye ko inzego zibikurikirana kuko ari ikibazo kiri henshi mu Murenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo na we yamaze kucyumva, asaba abayobozi bo mu Tugari n’Imirenge kugikurikirana byihuse.

Ati: “Girinka ni gahunda igamije kuzamura umuturage utishoboye. Nta muntu ukwiye gutanga ruswa kugira ngo ayihabwe. Utanga ruswa ni uba wifite, kandi inka igomba guhabwa abatishoboye.”
Asaba abaturage kudatanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru y’uwayisabye.
Gahunda ya Girinka yatangijwe mu Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2006, igamije gufasha imiryango itishoboye kubona inka ibafasha kubona amata, ifumbire no kuzamura imibereho yayo muri rusange.
Mu Karere ka Burera imaze kugera ku miryango 30,000 bamaze guhabwa inka mu byiciro bitandukanye.
Nubwo bimeze bityo, abaturage bo mu Murenge wa Bungwe basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse kugira ngo iyi gahunda igere ku bo yagenewe, idahindutse icyuho cya ruswa.

