Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Burera: Biba Ihene Bakagurisha Inyama Zazo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Burera: Biba Ihene Bakagurisha Inyama Zazo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 August 2025 12:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bafashwe bakiba aya matungo magufi
SHARE

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 9 Kanama, Polisi ikorera  mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera k’ubufatanye n’abaturage yafatiye mu cyuho abagabo babiri bari bibye ihene ebyiri z’umuturanyi.

Ni nyuma y’uko bitwikiriye ijoro n’imvura bakiba ihene mu rugo rwa Hategekimana Gérard bamaze kwica urugi rw’igikoni zararagamo.

Amakuru avuga ko akenshi abantu biba amatungo muri ubwo buryo bayabaga, inyama zayo bakazigurisha na ba mucoma.

Hari n’ubwo bajya kuyagurisha ari mazima, abayaguze nabo bakazayagurisha mu bice bitandukanye nibyo yibwemo.

Ku byerekeye ubujura bwakorewe mu Cyanika, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yabwiye Taarifa Rwanda ko abaturage bari bazindutse kare kare ari bo bahuye n’abo bantu bababaza aho bajyanye izo hene ayo masaha.

Mu gihe abandi bari bakijijinganya, abo baturage bahise babafata, bahamagara Polisi kuko batabashiraga amakenga.

Yahageze isanga koko abo bantu bari bamaze kwiba ihene zo kwa Hategekimana.

Hategekimana nawe hagati aho yari arimo ashakisha abamwibye kuko ubwo yabyukaga yasanze ntaziri mu gikoni aho zararaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ati: “Dushimira abaturage uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha kuko igihe cyose bagize amakenga bahamagara Polisi kugira ngo ikurikirane. No kugira ngo, bafatwe ni uruhare rw’abaturage bamenye ingaruka z’icyaha”.

Ubujura bwaba ubw’amatungo cyangwa ubundi bwose, Polisi ivuga ko izakurikirana ababukora.

Abazi iby’amatungo, bemeza ko nta hene ihebeba mu ijoro, kereka iyo ari ‘inkunguzi’.

Aba bakekwaho ubujura buvugwa muri iyi nkuru bafungiye kuri station ya Polisi ya Cyanika, kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

TAGGED:AbaturageBureraIheneInyama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Zelensky Ati: ‘ Nta Butaka Tuzemera Guha Uburusiya’
Next Article Nyanza: Polisi Yafashe Abamburaga Abandi Ibyabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?