Burera: Biba Ihene Bakagurisha Inyama Zazo

Bafashwe bakiba aya matungo magufi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 9 Kanama, Polisi ikorera  mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera k’ubufatanye n’abaturage yafatiye mu cyuho abagabo babiri bari bibye ihene ebyiri z’umuturanyi.

Ni nyuma y’uko bitwikiriye ijoro n’imvura bakiba ihene mu rugo rwa Hategekimana Gérard bamaze kwica urugi rw’igikoni zararagamo.

Amakuru avuga ko akenshi abantu biba amatungo muri ubwo buryo bayabaga, inyama zayo bakazigurisha na ba mucoma.

Hari n’ubwo bajya kuyagurisha ari mazima, abayaguze nabo bakazayagurisha mu bice bitandukanye nibyo yibwemo.

Ku byerekeye ubujura bwakorewe mu Cyanika, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yabwiye Taarifa Rwanda ko abaturage bari bazindutse kare kare ari bo bahuye n’abo bantu bababaza aho bajyanye izo hene ayo masaha.

Mu gihe abandi bari bakijijinganya, abo baturage bahise babafata, bahamagara Polisi kuko batabashiraga amakenga.

Yahageze isanga koko abo bantu bari bamaze kwiba ihene zo kwa Hategekimana.

Hategekimana nawe hagati aho yari arimo ashakisha abamwibye kuko ubwo yabyukaga yasanze ntaziri mu gikoni aho zararaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ati: “Dushimira abaturage uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha kuko igihe cyose bagize amakenga bahamagara Polisi kugira ngo ikurikirane. No kugira ngo, bafatwe ni uruhare rw’abaturage bamenye ingaruka z’icyaha”.

Ubujura bwaba ubw’amatungo cyangwa ubundi bwose, Polisi ivuga ko izakurikirana ababukora.

Abazi iby’amatungo, bemeza ko nta hene ihebeba mu ijoro, kereka iyo ari ‘inkunguzi’.

Aba bakekwaho ubujura buvugwa muri iyi nkuru bafungiye kuri station ya Polisi ya Cyanika, kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version