Burera, Muhanga, Gatsibo…Abarinda Ibirombe Baribasiwe

 Hashize iminsi itatu mu Murenge wa Rusarabuye abatwije imihoro n’ubuhiri biraye mu barinda ikirombe cy’ibuye rya Wolfram barabatema. Ubu mu Karere ka Muhanga n’aho haravugwa urugomo nk’urwo rwakozwe n’abiyise ‘ABAHEBYI’.

Abakoze urwo rugomo baracitse, ariko inzego z’umutekano ziza kubashakisha zirabafata.

Ubuyobozi bwavuze ko abatemwe ari abarindaga ikirombe  cy’ibuye rya Wolfram gicungwa n’ikigo kitwa Gifurwe Wolfram Mining.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Zimurinda Tharcisse yabwiye itangazamakuru ko  ko abasore icyenda(9) ari bo bafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’abashinzwe umutekano.

- Advertisement -

Umunani muri bo ni abo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, mu gihe umwe ari uwo mu Murenge wa Mucaca Akarere ka Burera.

Uko byifashe muri Muhanga…

Mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gasharu Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga haherutse kubera urugomo rwakozwe n’itsinda ry’abayise ‘Abahebyi’ bagera kuri 25.

Baje bitwaje ibisongo, amapiki, inyundo  n’ibitiyo batera abarinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, bakomeretsa mo abantu bane kandi mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald yabwiye bagebzi bacu ba UMUSEKE ko  bakimara kumenya ko ayo makuru,  batabaje inzego z’umutekano, n’iz’ubugenzacyaha zifatamo abantu  10 abandi 15 baracika bakaba  bagishakishwa.

Ati: “Inzego z’Umutekano zabashije guta muri yombi abantu 10, abandi bahise bacika.”

Gitifu avuga ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Nyabikenke.

Icyakora ngo abari basanzwe bacukura kiriya kirombe babikoraga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abafashwe bashyikirijwe RIB bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kiyumba.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rongi, bavuga ko hari umwe muri bo wajyanywe kwa Muganga arembye cyane, gusa Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bose barwaye ariko bashobora gukira bagataha.

I Gatsibo haba abitwa ‘Imparata’

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, narwo ruherutse kwihaniza itsinda ry’abayise ‘Imparata’ bakorera mu Karere ka Gatsibo aho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bakongeraho no kwangiza ibikorwaremezo.

Imparata n’abandi bakorana ubucuruzi butemewe bibasiye ahitwa Matunguru.

Bangije umuyoboro w’amazi munini ufite agaciro karenga Miliyari Fw 1.

Ni ikibazo gikomeye ku karere ka Gatsibo katagira ahantu hatandukanye haturuka amazi.

Rutaro Hurbert umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba  yabwiye abacukura muri buriya buryo ko uretse no kuba bitemewe n’amategeko, ahubwo bishyira n’ubuzima bwabo mu kaga.

Avuga ko hari benshi babisizemo ubuzima kandi bigikomeje, abasaba kubireka.

Uko bigaragara, inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze ndetse n’abikorera ku giti cyabo ni ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda ibirombe kugira bicukurwe mu buryo buboneye kandi ababirinda nabo babungwabungwe.

 

Ifoto y’Abahebyi yafashwe na UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version