Ibitaro Bya Faysal Bifite Igihombo Cya Miliyari Frw 12

Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe umwami Faysal bwatangaje ko mu bubibo bwabwo nta mafaranga ahagije bufite kubera ko hari igihombo cya Miliyari Frw 12 zirenga bwatewe n’abarwayi bambuye ibitaro.

Abayobozi b’iki kigo batangarije Komisiyo y’Abadepite ishinzwe iby’umutungo wa Leta ko mu rwego rwo kuziba iki cyuho, bagiye kuzashyiraho ibiciro byo kwivuza bizatuma ibyo bikemuka.

Ibi bisobanuro babitanze ubwo basobanuraga iby’igihombo umugenzuzi w’imari ya Leta yasanze mu ibarurishamibare y’iki kigo cya mbere mu gutanga ubuvuzi bugezweho.

Raporo y’iriya Komisiyo igaragaza ko ibitaro bya Faysal byamaze igihe ‘kirekire’ bikorera mu gihombo.

- Advertisement -

Hagaragaramo ko igihombo cy’ibi bitaro cyavuye kuri miliyoni Frw 726 mu mwaka wa 2020, kigera kuri miliyari Frw 1.5 mu mpera za 2021 bivuze ko iki gihombo cyikubye kabiri mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Kuva icyo gihe cyose kugeza ubu, igihombo cy’ibi bitaro kigera kuri miliyari Frw 12.

Umudepite witwa  Jean Damascène Murara yibajije ukuntu ibitaro nkibyitiriwe umwami Faysal bihomba bene ako kageni.

Avuga ko Abanyarwanda atari bo bonyine baza kwivuriza muri biriya bitaro ahubwo ngo haza n’Abarundi, Abanya Uganda n’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ngo abenshi barishyura.

Murara yabajijie abo muri Faysal ati: “ Icyo gihombo cyanyu kizarangira ryari?”

Ushinzwe umutungo muri biriya bitaro yabaye nk’uhosha ibibazo by’Abadepite ababwira ko igihombo cyagabanutse kubera ko mu mwaka wa 2021 cyari miliyari Fwr 1.5 ariko mu mwaka wa 2022 kikaba ari miliyoni Frw 125, kandi ngo ibyo birerekana ko ibintu bimeze neza.

Uko bimeze kose ariko ngo hari abarwayi bambura biriya bitaro biganjemo abo ubwisungane bwishyurira.

Abadepite bavuze ko za Guverinoma z’ibihugu abanyamahanga bivuriza muri Faycal baturikamo zagombye kujya zibunganira kugira ngo zidahombya ibitaro bya Faysal.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version