Ibihugu Bikennye Byagira Umusanzu Mu Iterambere Ry’isi-Perezida Paul Kagame

Umukuru w’u Rwanda yaraye abwiye bagenzi be bitabiriye inama iri kubera muri Cuba ihuza Ubushinwa n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ko n’ubwo muri rusange ibi bihugu bikennye ariko byagira icyo bitanga mu iterambere ry’isi.

Kagame avuga ko bisanzwe  bizwi ko Afurika ikennye haba mu bukungu busanzwe ndetse no mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame mu ijambo rye yabanje gufata mu mugongo abaturage ba Maroc bibasiwe n’umutingiro n’abo muri Libya bashegeshwe n’imiyaga n’imyuzure, byahitanye ababarirwa mu bihumbi byinshi.

Yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigirwaho ingaruka mu buryo butangana n’ibibazo byugarije isi nk’imihindagurikire y’ibihe yatewe n’uko n’ikirere kitagikora uko cyahoze, hakiyongeraho amakimbirane hagati y’ibihugu n’ingaruka z’ibyorezo nka COVID-19.

- Advertisement -

Asanga n’ubwo ikoranabuhanga na siyansi ari icyita rusange mu guteza imbere ubukungu, ariko ngo ibihugu byose ntibishobora kubigeraho mu gihe kimwe no ku rwego rumwe.

Ikibazo kibaho ngo ni uko n’abanyabwenge bw’ibihugu bikennye babihunga bakajya gushaka ubuzima aho babahemba menshi.

Bituma Afurika n’ibindi bihugu bikennye by’ahandi ku isi bitakaza abantu b’ingirakamaro cyane.

Yabwiye abamwumvaga uko u Rwanda rubigenza.

Ati: “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi n’imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga kubera ibintu bibiri. Icya mbere ni icyerekezo cyacu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Uyu munsi Kigali Innovation City yakiriye Kaminuza zikomeye ku isi aho abanyeshuri barimo abagore n’abakobwa bashobora kuminuza mu ikoranabuhanga.Turashaka ko bagaragaza udushya mu gukemura ibibazo bihari.”

Avuga ko  icya kabiri ari ugushyira imbaraga mu kuzana amavugurura mu ikoranabuhanga hagamijwe kuziba icyuho mu bushobozi bw’abakozi hagati y’ibihugu bikennye n’ibikize.

Asanga icyo cyuho ari cyo muzi w’ibibazo by’abimukira bikomeje gusenya imiryango.

Yavuze ko urwego rw’abikorera ari umufatanyabikorwa w’imena mu ikoranabuhanga ryaba iryo mu buvuzi nk’ibyerekeye ikorwa ry’inkingo kandi ko kugira ngo intego igerwego bufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagati yabyo ubwabyo, ari ingenzi.

Kagame yavuze ko G77 n’Ubushinwa bigize 8% by’abatuye isi, ibyo bikaba amahirwe  akwiye gukoreshwa neza kugira ngo ibyo ibihugu byiyemeje mu kubaka ejo hazaza hazabe heza.

Perezida Kagame yabwiye abandi bayobozi ko Afurika ifite icyo yatanga mu iterambere ry’isi

Yavuze ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubuzima bw’abantu by’umwihariko mu bihugu bikennye ariko ku rundi ruhande rikaba ryakongerera abantu umusaruro w’inganda zabyo.

G77 ni Ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y’amajyambere, aho rigamije guteza imbere inyungu z’ubukungu bw’abanyamuryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version