Akarere ka Burera kamaze kumenyekana kuri byinshi byiza. Ibibi bihavugwa nabyo birahari. Ibyo birimo n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi. Nk’ubu, Polisi iherutse kuhafatita ibilo 16 by’urumogi mu mifuka ibiri!
Abantu babiri barufatanywe, bafatiwe mu Mudugudu wa Kajerijeri, Akagari ka Rwasa mu Murenge wa Gatebe kandi bafashwe ku manywa y’ihangu.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 28 n’umugabo w’imyaka 26 y’amavuko.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko abaturage ari bo babwiye Polisi ko hari abantu bafite urumogi rwinshi.
Amakuru nk’ayo agwa neza Polisi y’u Rwanda.
SP Ndayisenga ati: “Abaturage bo mu Kagari ka Rwasa batanze amakuru bavuga ko hari abantu babiri bafite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge. Igikorwa cyo kubafata cyahise gitegurwa, abapolisi bakihagera barabasatse basanga muri uwo mufuka harimo ibilo 16 by’urumogi.”
Polisi ivuga ko abo bantu bayemereye ko bari barukuye muri Uganda, barujyanye i Musanze.
SP Ndayisenga yasabye abakwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha atahurwa.
Yagize ati: “Abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge bakwiye kureka gukomeza kuvunira ibiti mu matwi, bakumva ko ibyo bakora birimo kwangiza ubuzima bw’abiganjemo urubyiruko rubikoresha. Ntibateze kwihanganirwa, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage”.
Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bungwe kugira ngo bakorerwe dosiye.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
Ingaruka urumogi rugira ku warunyoye ziyongera uko iminsi ishira…
Kubera ko akenshi runyobwa binyuze mu kurwinjiza mu bihaha baruhumeka, umwotsi w’urumogi uruhukira mu maraso binyuze mu bihaha nayo akarujyana mu mutima no mu bwonko.
Icyakora ingaruka z’uyu mwotsi ku bwonko bw’uwarunyoye zitandukana bitewe n’ubushobozi bw’ubwo bwonko.
Ubwonko bw’abantu ntibukomera kimwe.
Ikinyabutabire kiba mu rumogi gitera ubwonko n’izindi nyama z’umubiri gukora mu buryo budasanzwe abahanga bakita Tetrahydrocannabinol (THC).
Gituma ubwonko bw’uwarunyoye bumubwira ko afite imbaraga zidasanzwe, icyo bita ‘kujya High.’
Iyo kimaze kugera mo, uwarunyoye atangira yumva ko ari igihangange, ko ashobora kubyina akarusha abandi, agatwara imodoka yihuta kandi neza kurusha abandi, agasubiza ibibazo by’ikizamini neza kurusha abandi…
Aba abikoreshwa n’imikorere idasanzwe y’umusemburo wo mu bwonko bita Dopamine uba wazamutse.
Icyakora ibi ntibitinda kuko nyuma y’igihe runaka, wa musemburo wamushyiraga mu bicu ugabanya imbaraga hakaza undi witwa Norepinephrine noneho bigakomera.
Kuva cyangwa kujya mu mimerere runaka kandi bikozwe mu gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kirekire bitewe n’umuntu nibyo bituma abantu bakoresha ibiyobyabwenge batangira bumva bidakwiye ariko bamara kubimenyera bakabikunda cyane.
Gukoresha urumogi abahanga bavuga ko n’ubwo hari aho bigira akamaro kubera ko ubwonko buba bwazamuye imbaraga zo gukora ibintu runaka ariko bwari busanzwe buzi gukora, ikibazo ari uko birangira uwabikoresheje agarutse mu mimerere n’imitekerereze yahozemo mbere y’uko arunywa.
Iyi mimerere niyo ituma uwarunyoye yumva ahangayitse akumva aguwe nabi ndetse bigatuma ashaka kongera kunywa urundi kugira ngo asubire muri yo.
Bimwe mu biranga uwarunyoye ku mubiri we…
Kubera ubukana bw’ibigize urumogi, uwarunyoye ushobora kumureba ukamwibwira.
Akenshi uzamusangana iminwa yumye, n’umwitegereza uzabona ko aba ari kuyibobeza n’ururimi.
Ikindi ni uko amaso ye atukura.
Gutukura biterwa n’uko umutima we uba utera cyane ugira ngo wohereze amaraso afashe ubwonko n’izindi nyama gukora ariko ayo maraso agahura n’ikibazo cy’uko udutsi tuyashyira mu maso n’ahandi tuba twumagajwe na cya kinyabutabire, Tetrahydrocannabinol (THC).
Kumagara kwatwo bivuze ko n’igice kirimo amatembabuzi ijisho ryo hagati riba riteretsemo kugira ngo guhindukira biryorohere, nacyo kitaba gifite amatembabuzi ahagije bityo guhindukira kw’ijisho bikagora imitsi ibishinzwe.
Ibi byose bituma ritukura.
Uko cya kinyabutabire kigenda gishira mu maraso, ni ko n’ijisho risubirana ubuzima rigasa uko ryasaga mbere. Umuntu wanyweye urumogi kandi imikorere y’amatwi ye irahinduka.
Niyo mpamvu uzasanga yakunze umuziki kurusha uko byari bisanzwe.
Imitsi yakira amajwi iba yakwedutse k’uburyo iba ikeneye umuziki mwinshi kugira ngo yumve inyuzwe.
Ubwoko bw’umuziki abanywa urumogi bakunda kurusha ubundi ni Reggae.
Biterwa n’uko injyana ya Reggae ikozwe k’uburyo amanota ( notes) ndetse n’injyana ubwayo(rhythm) bituma ubwonko butavunika cyane iyo uwanyoye urumogi abyina reggae.
Icyakora hano ikibazo gikunze kubaho ni uko umuntu wanyoye urumogi, ashobora guca ahandi hantu bari gucuranga reggae ntahave kuko yayikunze bigatuma acyererwa cyangwa se yanakomeza urugendo mu matwi ye agakomeza kumva reggae ukanamubona ayibyina kandi ntayo ihari mu by’ukuri!
Iyo umuntu anyoye urumogi ibinyabutabire biri mu mwotsi w’urumugi yanyoye, bitangira gukora hashize byibura iminota 30, ariko bikaba byamara amasaha menshi bikimukoresha.
Ikindi ni uko urumogi rumara umwanya munini mu mutwe w’uwarunyoye bitewe n’igihe amaze arunywa cyangwa bitewe n’uko iyo arunyoye arenzaho ibindi birimo n’itabi.
Rushobora kumara amasaha ari hagati y’atatu n’ane mu mutwe w’urarunyoye ariko akaba yanarenga iyo ari umuntu utararumenyera cyangwa uruvanga n’ibindi bintu nabyo bishyushya ubwonko.
Ntabwo rukoreshwa barutumura butabi gusa, ahubwo hari n’abarurya mu biryo bisanzwe.
Iyo rukoreshejwe muri ubu buryo, rutinda gutangira kwerekana ingaruka kuko ruba rushobora kumara hagati y’amasaha ane n’atandatu rutarakora.
Ni uburyo butagira ingaruka mu rwungano rwo guhumeka kuko ruba rucishijwe mu bihaha n’ahandi hafatanya nabyo ariko nanone ntibubura uko bwangiza abatukoresha muri uburyo.
Muri macye, ngibyo ibibi by’iki kiyobyabwenge kiri mu bitemewe mu Rwanda ariko cyanze kuhacika kitwa URUMOGI.