Al Shabab Yishe Ingabo Za Uganda

Hari amashusho yatangajwe kuri YouTube agaragaramo abarwanyi ba Al Shabab bigamba kwica ingabo za Uganda zoherejwe kugarura no kubungabunga amahoro muri Somalia.

Ingabo za Uganda hamwe n’iz’ibindi bihugu by’Afurika, zagiye muri Somalia zitumwe n’Afurika yunze ubumwe ngo zihirukane Al Shabab hanyuma amahoro ahinde.

Ni inshingano zisa n’aho zananiranye!

Ubuvugizi bw’ingabo za Uganda ubwo twandikaga iyi nkuru bwari butaratangaza mu buryo bweruye kandi budasubirwaho umubare w’ingabo za Uganda ziciwe muri kiriya gitero.

- Kwmamaza -

Al Shabab yo yatangaje ko yishe ‘ingabo 137’, izisanze mu birindiro byazo biri ahitwa Bulamarer mu bilometero 130 ujya mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Umurwa mukuru, Mogadishu.

Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda witwa Col Deo Akiiki yabwiye itangazamakuru ko kiriya gitero cyabaye ariko ko hategerejwe itangazo rivuye mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Uganda rikaza gutangaza umubare ‘nyawo’ w’abakiguyemo.

Akiiki avuga ko hacyegeranywa imibare y’abapfuye n’abakomeretse, nyuma ikazatangarizwa abaturage.

Umwe mu basirikare bo muri Somalia witwa Captaine Abdallahi yabwiye Reuters ko hari n’abasirikare ba Somalia barasiwe muri kiriya gitero.

Avuga ko nyuma y’uko amasasu ya mbere yumvikanye, hakurikiyeho kurasana byeruye kandi ku mpande zombi, bikaba ari byo byatumye hagwa benshi.

Al Shabab niwo mutwe w’iterabwoba umaze igihe muri Afurika kandi ukora ibyo ukora neza.

Ufite ubuyobozi buri ku murongo ukagira n’ishami rishinzwe ubutasi rikomeye.

Ifite amafaranga ahagije atuma ishobora kwigarurira imitima y’abaturage cyangwa abayobozi mu nzego runaka bakayiha amakuru.

Ibyo wamenya kuri Al Shabab

Al Shabab ifite ubuyobozi buhamye

Hashize imyaka irenga 15 umutwe w’iterabwoba Al Shabaab utangiye ibikorwa bwawo byahitanye benshi barimo abayobozi ba Somalia n’abasirikare benshi b’Afurika yunze ubumwe bagiye kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

N’ubwo wahanganye n’ingabo zikomeye mu buryo bw’ibikoresho ndetse no mu ikoranabuhanga, Al Shabab ni umutwe ugihanyanyaza biturutse cyane cyane ku ishami ryawo rishinzwe ubutasi.

Kugeza ubu ni ukuvuga muri Gicurasi, 2023, uyu mutwe ufite abarwanyi bari hagati ya 5,000 n’abantu 10,000.

Kuba umaze iki gihe cyose ukora iterabwoba, bituma abahanga bavuga ko ari wo mutwe w’iterabwoba umaze igihe  kurusha indi yose yabayeho mu Kinyejana cya 21 aho kigeze ubu.

Hari umwe muri bo witwa Zakarie Ahmed Nor Kheyre uherutse kwandika ko impamvu ikomeye yatumye Al Shabaab imaze iki gihe cyose igikora, ari uko ufite ishami ryihariye rishinzwe ubutasi kandi rikora neza.

Iryo shami baryita Amniyat.

Uriya muhanga aherutse gusohora inyandiko mu kinyamakuru kitwa Intelligence and National Security.

Yayise  “The Evolution of the Al-Shabaab Jihadist Intelligence Structure”.

Handitsemo ko hari abandi bantu bakora ubushakashatsi ku by’ubutasi bafashe igihe cyabo bitegereza imikorere n’imitunganyirize y’ibikorwa bya Al Shabab basanga ifite uburyo bwiza bwo gukusanya no gusesengura amakuru yerekeye ibikorwa byayo bityo akayifasha gutegura ibitero byayo.

Ni ibitero  byatumye yica abo yabaga igambiriye guhitana.

Iyi mikorere ituma uyu mutwe w’abarwanyi ugira amakuru ahamye kandi ukayakoresha neza kurusha uko bimeze ku ngabo za Somalia zifite umutwe w’ubutasi witwa the National Intelligence and Security Agency (NISA).

Ishami Amniyat rya Al Shabab barifata nk’uruti rw’umugongo rwayo k’uburyo kuba igikora ari ryo ibikesha.

Abaganiriye na wa muhanga twavuze haruguru batumye amenya neza uburyo bw’imitunganyirize n’imikorere ya ririya shami.

Imikorere nk’iyi mu butasi cyangwa ibikorwa bya gisirikare babyita modus operandi mu Kilatini, mu Gifaransa bavuga Mode d’Opération.

Iri shami rifite abakozi babarirwa mu magana bakora igihe cyose basimburanwa kandi bafite ubuhanga buhagije bwo kumenya amakuru yo ku ruhande rw’umwanzi no kumenya uko bamuca mu rihumye bakamurasa we ataramenya ko hari ikibi kiri gutegurwa.

Aba bakozi bafite akazi ko gukusanya amakuru, kuyasesengura, gushyira mu bikorwa amabwiriza y’abayobozi babo kugira ngo ibintu bikorwe neza.

Bashinzwe kandi kumenya ba maneko bo ku ruhande rwa Guverinoma bakabica hakiri kare no kumenya kuburizamo ibikorwa bya maneko za Guverinoma.

Intego yabo ya mbere ikomeye iba ari iyo guhitana abanyapolitiki bakomeye ba Somalia ndetse n’abasirikare bakuru.

Mu kuburizamo ibikorwa bya ba maneko ba Leta, ishami rya Al Shabaab rishinzwe ubutasi rikoresha abantu bazi neza kiriya gihugu n’ubuyobozi bwacyo k’uburyo ibyinshi mu byo Leta iteganya babimenya kare.

Aba basore n’inkumi, abagabo n’abagore bagize iri tsinda baba bashinzwe kuburizamo ibikorwa bya Guverinoma babyibwirije cyangwa se bakabikora nyuma y’uko batewe n’ingabo za Leta bagasigara bahiga abagize uruhare muri ibyo bitero.

Ishami Amniyat rifite abahanga mu butasi k’uburyo bamaze no kugera mu nzego za Guverinoma ya Somalia.

Aho ribera ribi kandi ni uko rikora ryigenga.

Rifite amafaranga yaryo n’ubuyobozi bwaryo, ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo by’abanya Politiki byajya bivangira imigambi n’ibikorwa bya ba maneko.

Ni ikimenyimenyi, iri shami rifite umuyobozi warwo witwa Abdulkadir Mohamed Ibrahim.

Ibivuye mu kazi ke cyangwa ibyo ateganya gukora abiha umugabo witwa  Ahmad Umar uyu akaba ari we muyobozi wa Al Shabaab kandi w’ikirenga.

Ng’uko uko Al Shabaab yananiye na USA kuyirandura muri Somalia ndetse ikaba yaragutse ikajya no mu bindi bice by’Afurika birimo no muri Mozambique aho bivugwa ko yagize uruhare mu kwigisha abahakoreraga iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version