Ubwato Bw’Intambara Bw’Ubushinwa Buri Kototera Taiwan

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko hari ubwato bunini cyane bw’intambara bwa Leta y’Ubushinwa buri mu mazi buyisatira.

Ubu bwato Abashinwa babwise Shandong. Buri mu mazi ari mu bilometero 300 uvuye ku butaka bwa Perefegitura ya Okinama mu Buyapani kandi ngo buragenda bwototera ikirwa cya Taiwan.

US News ivuga ko ubu bwato buherekejwe n’ubundi bwato bubiri buto.

Iki gikorwa kiri mu bindi bimaze iminsi bikorwa n’Ubushinwa mu rwego rwo kwerekana Amerika n’isi yose ko Taiwan ari ubutaka bwabwo kandi ko ntawe ukwiye kubishidikanyaho.

- Advertisement -

Mu gihe ubu hari kuvugwa ubwato, mu mezi make havuzwe indege nyinshi z’Ubushiwa zazengurukaga Taiwan ndetse ngo hari n’izarengereye zigera mu kirere cya Taiwan.

Uruzinduko rwa Nancy Pelosi wategekaga Inteko ishinga amategeko y’Amerika rwabereye muri Taiwan mu mwaka wa 2022 nirwo rwazamuye umujinya wa Beijing.

Nancy Pelosi

Abahanga bamwe bavuga ko hari ubwo abantu bazatungurwa no kumva  Ubushinwa bwatangije intambara kuriTaiwan.

Bavuga ko muri iki gihe buri kubaka uburyo bwose bushobora kuzabufasha kwigarurira Taiwan.

Mu busesenguzi bwabo, abo bahanga bavuga ko intambara Ubushinwa buzatangiza kuri Taiwan ishobora kuzaba mu myaka hafi umunani iri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version