Burera: Yishe Umugore We Ubwoba Butuma Yikingirana

Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga hafatiwe umugabo ukekwaho kwica umugore we. Ubwo bwicanyi bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ariko kumufata bibanza kugorana kubera ko yari yifungiranye.

Umugore we yitwaga Elina Uzamukunda, bakaba babanaga mu Mudugudu wa Ntenyo, Akagari ka Nyangwe mu Murenge wa Gahunga muri Burera.

Musaza wa nyakwigendera witwa Ndayambaje Alex ubwo yinjiraga mu cyumba yasanze mushiki we  yashizemo umwuka.

Kugeza ubu kandi ngo ntiharamenyekana uburyo uriya mugabo yakoresheje amwica.

Abaturanyi b’uriya muryango bavuga ko Nshimiyimana yari asanzwe ari umurembetsi.

Abarembetsi ni abantu bacuruza magendu  ariko ngo yari afite indi nshoreke mu kandi kagari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga avuga uriya mugabo yafashwe ubwo yageragezaga gutoroka.

Avuga ko ubusanzwe mbere y’uko abashakanye bicana, haba hari ibimenyetso by’uwo mwuka mubi.

Abaturanyi barasabwe kujya babireba bakabibwira inzego z’umutekano cyangwa iz’ibanze kugira ngo bikumirwe.

Ukurikiranywe ho ubwicanyi afungiye kuri Station ya Polisi yo mu Gahunga aho ari gukurikiranwa na RIB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version