Abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 bari gukora ibizamini bya Leta bibavana mu mashuri abanza binjira muyisumbuye. Bose hamwe ni abantu 220,000, barimo abanyeshuri 642 bafite ubumuga.
Barahatanira gutsinda amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ikorwa ry’ibyo bizamini ryatangijwe kuri uyu wa Mbere na Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana wavuze ko ibizamini abo bana bari gukora bizerekana abemerewe kurangiza amashuri abanza bakajya mu yisumbuye hashingiwe ku mitsindire yabo.
Nsengimana yabwiye itangazamakuru ko abana bafite ubumuga bashyiriweho uburyo buboneye bwo kubafasha gukora ibizamini nta mbogamizi kandi yishimira ko abakobwa ari benshi ugereranyije na basaza babo bitabiriye biriya bizimi.
Ibi bizamini bizakurikirwa n’ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bizatangira taliki ya 9, Nyakanga 2025.
Muri bariya bana bose batangiye biriya bizami, abo mu Mujyi wa Kigali ni 29,262.