Uburusiya N’Ubushinwa Byagize Icyo Bivuga Ku Ntwaro Amerika Igiye Guha Ukraine

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ubutegetsi bwa Biden bwanzuye ko bugiye guha Ukraine intwaro bita cluster munitions, zakumiriwe henshi ku isi. Uburusiya n’Ubushinwa batangaje ko icyo cyemezo kitazabura kugira ingaruka n’ahandi ku isi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa Madamu Mao Ming yavuze ko atari igihugu cye gusa kidashaka ko ziriya ntwaro kuko ngo n’andi mahanga yarabyamaganye.

Ming yagize ati: “ Tugomba gukora uko dushoboye tugatwara ibintu neza, ntihabeho guhubuka kubera ko ibizakorwa mu gihe kiri imbere bishobora kuzateza benshi akaga”.

Ning avuga ko ziriya ntwaro zizagira ingaruka ku bantu benshi

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yo yavuze ko guha Ukraine ziriya ntwaro ikimenyetso cyo gutsindwa urugamba.

Abanyamerika bateganyije miliyoni $800 zo gutera inkunga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’ubutegetsi bwa Putin.

Iyo bombes zitwa Cluster zituritse zikwiza ibishashi birimo ubumara butwika kandi bikagera kure cyane k’uburyo akenshi bigera no ku basivili.

N’ubwo ari uko bimeze, Perezida wa Ukraine aherutse kuvuga ko ziriya bombe zizamufasha kwica Abarusiya barwanira ku butaka bamaze igihe barihishe mu ndake nini cyane bigoye kurasamo ukoresheje intwaro zisanzwe.

Bisa n’aho Washington ishaka gusubiza ibyifuzo bya Ukraine.

Abahanga mu mateka y’intambara Amerika yarwanye, bavuga ko iki gihugu buri gihe gikoresha ziriya ntwaro cyane cyane mu ntambara zikomeye irwana.

Yatangiye kuzikoresha mu ntambara ya Koreya aho yari ishyigikiye Koreya y’Amajyepfo.

Abarusiya nabo bigeze kuzikoresha muri Afghanistan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version