Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurasaba abaturage bafite Nomero itangizwa na 078830…kugira amakenga ku babahamagarira kugira ibyo bakora biyita abakozi b’ibigo by’itumanaho.
Abo bantu RIB ivuga ko ari ‘abatekamutwe’ bagamije kubiba amafaranga yabo.
Hari ibirego uru rwego rumaze iminsi rwakira bya bamwe bibwe cyane cyane kubera ko babaga bahugiye mu zindi nshingano, ntibagire amakenga bagakora ibyo abatekamutwe bababwira.
RIB itanga urugero rw’uko hari uguhamagara yiyita umukozi wa MTN akakubwira ko hari amafaranga ayobeye iwawe cyangwa ko ngo hari amafaranga abajura bacishije kuri nimero ye, icyo gihe uwo uguhamagaye akakubwira ko amafatanga afungiye kuri konti yawe ya Mobile Money kandi ko kugira ngo ifungurwe hari imibare ukanda.
Uwo muntu RIB yita umutekamutwe ahita yihutira kukubwira imibare ukanda kugira ngo abashe kuguhindurira umubare w’ibanga, bikarangira amafaranga wari ufiteho ayatwaye iyo utagize amakenga ngo utahure ko ari umujura.
Mu ibazwa rya bamwe mu bafatiwe muri ubu bujura, bavuze ko akenshi usanga abakoresha imirongo irimo izi nimero usanga ari abantu bikekwa ko bafite inshingano nyinshi kandi bagira amafaranga bityo batagenzura ibyo babwirwa gukora kubera umwanya muto.
RIB irasaba abantu bose kujya bakurikira ibiganiro bitangwa kuri ubu bujura kuko bigaragaza amayeri atandukanye akoreshwa n’aba bajura n’uburyo abantu babwirinda.
Abakora ubu bujura nabo basabwa kubihagarika bagashaka amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ibyo bakora bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya.
Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).