Buri Mwimukira Uzemera Kuza Mu Rwanda Azahabwa Amapawundi 3,000

Bimwe mu bizakorwa na Leta y’Ubwongereza ubwo izaba yohereje abimukira mu Rwanda mu gihe byose bizaba byamaze gushyirwa ku murongo ni uguha buri wese amapawundi 3,000 ni ukuvuga hafi miliyoni Frw 5.

Mu gihe bitarajya ku murongo neza, u Rwanda rwo rukomeje kunoza imyiteguro irimo no kubaka inzu bazaturamo.

Ni inzu 1,500 ziri kubakwa ku buso bwa hegitari 12 ku ngengo y’imari ya miliyari Frw 60.

Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira Dr. Uwicyeza Picard Dorris avuga ko kuzubaka bimaze kuzura ku kigero cya 75%.

- Advertisement -

Ati: “ Imyiteguro yo kubaha inzu z’abo Ubwongereza buzohereza igeze kure, hari n’urukiko ruri gukorwa. Turi gutunganya ibijyanye n’aho bazatura, uko bazagera ku mavuriro, uko bazagera mu mashuri cyangwa mu kazi…”.

Muri izo nzu harimo eshatu zigeretse ziri hafi kuzura neza, ziri kubakwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Muri Werurwe, 2023 nibwo abayobozi b’u Rwanda n’Ubwongereza batangije umushinga wo kubaka izo nzu zizaturwamo n’abimukira bazaturuka mu Bwongereza ibisabwa byose, haba mu rwego rw’amategeko n’ibikorwaremezo, nibijya ku murongo.

Hagati aho Sena y’u Rwanda yaraye isuzumye ingingo ku yindi mu ngingo eshatu zigize ariya masezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ajyanye no kwakira abimukira.

Nyuma yo kuyisuzuma, Komisiyo ya Sena ishinzwe iby’ububanyi n’amahanga izakora raporo iyigeze ku Nteko rusange y’uyu mutwe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Clémentine Mukeka avuga ko u Rwanda rwiyemeje gutabara abari mu kaga bazarugana bakeneye ko rubafasha.

Mukeka avuga ko u Rwanda hari andi masezerano rwagiranye n’Ubwongereza ajyanye no kunoza ibibazo byagaragaraye mu mategeko.

Hagati aho kandi u Rwanda n’Ubwongereza byanemeranyije ko u Rwanda ruzakira abazashaka kuruzamo ku bushake.

Uwicyeza Pichard avuga ko Ubwongereza, ku ruhande rwarwo, buri kuganira n’abo bimukira babugiyemo mu buryo budakurikije amategeko kugira ngo bazaze mu Rwanda ku bushake bwabo.

U Rwanda n’Ubwongereza bashyizeho ishami ryihariye ryo kwita kuri abo bimukira n’abasaba ubuhungiro kandi hari abakozi 151 bahuguriwe kuzuzuza izo nshingano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version