Uwateguye Ibitero Bya Hamas Kuri Israel Yishwe

Ubuyobozi bwa Israel n’ubw’Amerika buremeza ko ingabo za Israel zishe Marwan Issa zafataga nk’ubwonko bwateguye igitero Hamas yagabye kuri Israel taliki 07, Ukwakira, 2023.

Issa yari uwa gatatu mu bayobozi ba Hamas akaba ari we wahawe uburenganzira bwo gutegura igitero uyu mutwe wagabye mu gitondo cya kare kuri Israel, hari ku wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, umwaka ushize.

Si ubutegetsi bwa Israel butangaza iyo nkuru gusa kuko n’Umujyanama wa Perezida Biden mu by’umutekano witwa Jake Sullivan nawe yaraye abitangarije abanyamakuru mu kiganiro kivuga ku mutekano abagezaho mu bihe bidahindagurika.

Jake Sullivan ni umujyanama wa Biden mu by’umutekano

Sillivan avuga ko igitero cyo kwica Marwan Issa cyagabwe mu Cyumweru gishize kandi ko Israel ikomeje kwitwara neza mu guhangamura abarwanyi ba Hamas.

- Kwmamaza -

Ingingo ikomeye iri kuganirwaho n’ubuyobozi bw’Amerika na Israel muri iki gihe ni iyerekeye igitero karahabutaka Israel iri gutegura mu gace ka Rafah aho ikeka ko hihishe abayobozi bakuru ba Hamas.

Aka gace kari kuganirwaho kubera ko muri iki gihe kahungiyemo abarwanyi benshi ba Hamas bivanga n’abaturage ba Gaza bahunze intambara.

Ni agace kandi gaturanye n’umupaka Israel igabaniraho na Misiri.

Mu mikoranire na Israel, Amerika yayigiriye n’indi nama y’uko yareba uko yita ku bice yamaze kwirukanamo Hamas kugira ngo itazabyisubiza ikongera kwisuganya.

Ku rundi ruhande, Amerika igaya Israel ko itigeze itegura aho abasivili bahungiye muri Rafah bazimurirwa n’uko bazabaho ubwo izaba yatangije ibitero kuri aka gace.

Icyakora Israel yemeye kuzohereza muri Amerika itsinda ry’abahanga mu butasi, abasirikare bakuru n’abandi kugira ngo abagize iryo tsinda baganire n’abayobozi b’Amerika ku mpungenge bafite kuri kiriya gitero no kureba niba zakurwaho.

Abanyamerika bavuga ko Hamas iyo iza kubishaka yari butume intambara irangira binyuze mu kurekura abo yashimuse ubwo yagabaga cya gitero cyahitanye abaturage ba Israel barenga 1000.

Mu yandi makuru afitanye isano n’umubano w’Amerika na Israel ni uko umuyobozi wa Sena y’Amerika(nawe ni Umuyahudi) witwa Chuck Schumer ukomoka muri New York asaba ko Netanyahu avaho, bigakorwa binyuze mu matora.

Chuck Schumer
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version